Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda batsinze Diaspora y'Abanyarwanda iba Australia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego 4-2 byari bihagije kugira ngo ikipe y'Abanyamukuru b'Imikino mu Rwanda (AJSPOR FC) itsinde iya Diaspora y'Abanyarwanda baba muri Queensland muri Australia mu mukino wa gicuti.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama, kuri Kigali Pelé Stadium.

Abanyarwanda baba muri Leta ya Queensland ni bo batangiye umukino bari hejuru ndetse bawuyobora guhera ku munota wa 16 ku gitego cyinjijwe na Nkurunziza Steven kuri kufura yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

AJSPOR FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko bagorwa no kureba aho bahushije uburyo nk'ishoti ryatewe na Mugaragu David rigafata umutambiko w'izamu.

Diaspora yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 29, cyinjijwe na Murangira Sudi.

Aha abasore ba AJSPOR FC bari bayobowe n'umutoza Desire Hatungimana bahise babona ko amazi atakiri ya yandi, botsa igitutu Diaspora byaje kubaha igitego ku munota 35 gitsinzwe na Bigirimana Christian.

AJSPOR FC yari yagarutse mu mukino, yaje kubona igitego cya kabiri ku manota wa 41 gitsinzwe na Rusine Didier ku mupira yari ahawe na Mugaragu David.

Mu ntangiriro z'igice cya kabiri, Diaspora y'Abanyarwanda baba muri Queensland yongeye gutangirana imbaraga zo gushaka igitego cya gatatu, ariko ntibyayihira.

AJSPOR FC yahise iyikosora ku munota wa 52, Rusine Didier atsinda igitego cya gatatu cy'abanyamakuru ku mupira yakaragiye mu rubuga rw'amahina.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Nshimiyimana Richard "Machad " yatsindiye AJSPOR igitego cya kane ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira ukubita umutambiko umanuka ujya mu izamu, ashimangira intsinzi y'ibitego 4-2 ari nako umukino warangiye.

Ubuyobozi bw'Abanyarwanda baba muri Queensland n'ubwa AJSPOR bwiyemeje gukomeza ubufatanye, hemezwa ko umukino nk'uyu uzajya uba buri mwaka.

11 AJSPOR FC yabanje mu kibuga
11 Diaspora yabanje mu kibuga
Murindangabo Moise usanzwe usifura icyiciro cya mbere mu Rwanda ni we wasifuye uyu mukino
Umuyobozi ushinzwe imiryango y'Abanyarwanda baba hanze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine asuhuza abakinnyi
Umuyobozi wa AJSPOR, Butoyi Jean na we asuhuza abakinnyi
Bishimira igitego cya Machad cyashimangiye intsinzi ya AJSPOR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-b-imikino-mu-rwanda-batsinze-diaspora-y-abanyarwanda-iba-australia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)