Abanyamujyi birangiye bamwibitseho! Rutahizamu w'umunyamahanga uherutse kwandagaza ba myugariro ba APR FC ubu yamaze gusinyira ikipe y'abanyamugi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Kevin Ebene w'imyaka 27 ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya AS Kigali.

Uyu rutahizamu asanzwe akinira Ikipe y'Igihugu ya Cameroun guhera 2016 ubwo yahamagarwaga mu y'abari munsi y'imyaka 20, yari asanzwe ari mu igerageza mu ikipe ya Mukura VC gusa byaje kurangira As Kigali imubatwaye kubera ukuntu yitwaye neza mu mukino Mukura VC yanganyije na APR FC.

Kevin Ebene yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino, gusa Mukura VC yatinze guhita imusinyisha maze As Kigali birangira imubengutswe ihita imusinyisha.



Source : https://yegob.rw/abanyamujyi-birangiye-bamwibitseho-rutahizamu-wumunyamahanga-uherutse-kwandagaza-ba-myugariro-ba-apr-fc-ubu-yamaze-gusinyira-ikipe-yabanyamugi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)