Abarimu bashinjwa gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga bitanye ba mwana         #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barimu uko ari bane bigishaga muri Sainte Trinite Nyanza TSS n'undi mukozi wa kamwe mu tubari two mu Karere ka Nyanza, ubushinjacyaha bwasobanuye uruhare rwa buri muntu ku byaha bakurikiranweho byo gusambanya umunyeshuri barerega ku gahato no kumukuriramo inda basabaga gukurikinwa badafunze.

Ubushinjacyaha buravuga ko uwitwa Mugabo Fideli yatiye inzu (Ghetto) mugenzi we Venuste Sibomana kugira ngo bakora icyo cyaha cyo gukuriramo undi inda ari we umunyeshuri bigishaga.

Ati 'Nyakubahwa mucamanza iyo nzu ugenekereje mu kinyarwanda wayita ibagiro.'

Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mwarimu Mugabo wari umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire, ari nawe watumije umuti wo gukuramo inda uvanwe mu mujyi wa Kigali maze ntiwahagarikwa  mu Butansinda ahubwo ugezwa ku Bigega i Nyanza ushyikirizwa umukozi wa kamwe mu tubari nawe awutegera moto usubizwa mu Butansinda, umwarimu witwa Aduhire Thierry Prince aba ari we ujya kuwutora ku muhanda.

Ubushinjacyaha buravuga ko uwari Prefet de discipline Fidele Mugabo yari asanzwe agirana ibiganiro bitandukanye n'uwo munyeshuri hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook kandi uwo Mugabo akamuha itegeko ko ibiganiro bagirana nta wundi muntu ukwiye kubimenya

Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Mugabo ubwe yigeze kubwira umunyeshuri yayoboraga ko yaza mbere y'iminsi biri y'uko amasomo atangira (abanyeshuri bari mu biruhuko) maze nk'uko bigaragara yaraje koko hanavukamo byinshi bitandukanye birimo no kumutera inda.'

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari ubuhamya butandukanye bw'abanyeshuri buvuga ko Prefet de discipline Mugabo, yari asanzwe asohokana n'uwo munyeshuri mu tubari.

Ubushinjacyaha buravuga ko abo barimu  ari bo Mugabo Fidele yasambanyije uwo munyeshuri akamutera inda, hakanacurwa umugambi wo kuyikuramo.

 Mwarimu Venuste Sibomana nawe yatije iyo nzu bakaba bari banari kumwe na Aduhire Prince Thierry wanagiye kuzana iyo miti ku muhanda.

Hari kandi undi mukobwa wiswe 'C' yasambanyije ku gahato ndetse na Amahirwe Mugisha Victor bakaba barafatiwe mu cyuho na RIB maze umunyeshuri we abajijwe uwamuteye inda yivugira ko ari Prefet de discipline Mugabo Fidele,nawe ajya gushakishwa arafatwa.

Ubushinjacyaha busoza  busaba ko aba bose uko ari batanu bagakurikiranwa bafunze, binatewe n'ibyaha bakurikinweho kub uryo bashobora no gusibanganya ibimenyetso.

Abashinjwa nabo bireguye umwe kuri umwe

Fidele Mugabo ushinjwa ko yasambanyije uyu mwana akanamutera inda, avuga ko bariya bose nta bushuti cyangwa umubano wihariye bari bafitanye, uretse guhurira mu kazi ibyo barimo ari akagambane.

Mugabo kandi aravuga ko ibyo byabereye kuri telefone atabizi, cyane ko na numero zakoreshwaga atari ize.

Mugabo akomeza avuga ko nta munyeshuri yigeze asohokana mu tubari.

Ati 'Nyakubahwa mucamanza ubu naba ntarabuze undi nsohokana kugera naho nsohokana umunyeshuri ndera ra?'

Mugabo aravuga ko ibivugwa byose ari ukumubeshyera ntaho ahuriye nabyo.

Ku bijyanye no kuba hari ibiganiro bagiranaga n'uwo munyeshuri kuri Facebook, umwunganizi we yavuze ko bari baganiriye bisanzwe maze uwo munyeshuri akamutakira agahinda ke ko amafaranga y'ishuri yayabuze, maze Mugabo amwizeza ko yamufasha dore ko yari anasanzwe ari umurezi we.

Umwunganizi we ati 'Nyakubahwa Perezida w'urukiko inyandiko z'urubyiruko rw'iki gihe zirihariye kuburyo aho kwandika igihekana  'Sh' kigizwe n'ingombajwi 'S' na 'H'  bo basigaye  bandika ingombajwi 'C' na 'H' kuburyo n'ubushinjacyaha bushobora kubona ko handitse 'Chr' kandi muri izo nyandiko nta 'r' iriho.'

Abari mu rukiko amarangamutima yabo bahise bayagaragaza basekera rimwe.

Naho Sibomana Venuste, yemera ko yatije 'ghetto' ye hakaberamo ibyo byose ariko ngo  nawe ntiyari we, ahubwo yari yabihatirijwe na Mugabo nk'umuntu wari usanzwe umuyobora.

Aduhire Thierry Prince avuga ko ibyabaye atari azi iyo biva niyo bijya ko niyo miti yagiye kuzana atari azi ko ariyo gukuramo indam ahubwo yagize ngo ni iya Venuste imugabanyiriza uburwayi bw'igifu kuko yari azi ko asanzwe akirwara.

Thierry yemera ko yararanye n'undi mukobwa ariko batasambanye.

Urukiko rwamubajije niba yari yisiramuje kuburyo ararana n'umukobwa ntibagire icyo bakora, Thierry nawe ati 'Nyakubahwa Perezida w'urukiko numvaga nta bushake nari mfite'

Ku ruhande rwa mwarimu Amahirwe Mugisha Victor, avuga ko ibyabaye byose atari azi iyo biva niyo bijya.

Victor avuga ko yahamagawe na Venuste ndetse na Thierry ngo aze bafatanye gushyira amanota muri sisiteme we aragenda barafatanya, gusa akigera mu rugo yabajije niba hari ibiryo bamurangira aho biri, ari kwarura abona abakobwa mu nzu bameza nk'abarwaye maze nawe arasohoka abaza bagenzi be ibyabo bakobwa we avuga ko atarazi.

Bagenzi be ngo bamusubije ko bakora icyabazanye ko ari abiryamiye  ashiduka afashwe atazi iyo biva niyo bijya.

Umukozi wa kamwe mu tubari  nawe uri muri iyi dosiye yiregura, yavuze ko Mugabo yari asanzwe ari umukiriya wo muri ako kabari, yamutelefonnye ngo amuhagararire ku muhanda ko hari imodoka, izanye akantu akamufatire ahite areba umumotari agaha akazane mu Butansinda, nawe arasohoka agaha umumotari koko nk'uko yari abisabwe.

Ati 'Nk'umuntu w'umukiriya tunasanzwe tuziranye sinari kwanga gutanga iyo serivis,i ahubwo natunguwe no kuba narafashwe nkaba ndi gukurikiranwa.'

Abaregwa bose icyo bahuriye ni uko basaba kurekurwa bagakurikiranwa badafunze.

Icyemezo cy'urukiko

Urukiko rw'ibanze rwa Ruhango, rusanga aba barimu uko ari bane bakwiye gukurikiranwa bafunze naho uyu wari usanzwe ari umukozi wo mu kabari we agakurikiranwa adafunze, bityo bariya bakaba bafunze by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30, umucamanza yibutsa ko iki cyemezo cyajururirirwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Aba bose bararegwa ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzamahanga ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha, gukuriramo undi inda ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

Bariya barimu bigishaga ku ishuri rya Sainte Trinite de Nyanza TSS, riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bose kandi batawe muri yombi taliki ya 12 Nyakanga 2023, ubuyobozi bwa ririya shuri bakoragaho buherutse gutangaza ko amasezerano bari bafitanye nabo bayahagaritse batazongera gukorana.

Bari bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango ariko bahise bajyanwa mu igororero rya Muhanga.

Theogene NSHIMIYIMANA

The post Abarimu bashinjwa gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga bitanye ba mwana         appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/08/14/abarimu-bashinjwa-gukuriramo-inda-umunyeshuri-bigishaga-bitanye-ba-mwana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimu-bashinjwa-gukuriramo-inda-umunyeshuri-bigishaga-bitanye-ba-mwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)