'Abasore b'i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora' Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo n'inkumi yibera mu Bufaransa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Abasore b'i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora' Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo n'inkumi yibera mu Bufaransa.

Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w'u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n'umunyarwandakazi w'umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.

M1 umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Free', ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nibwo yatangaje ko asigaye akundana n'uyu munyarwandakazi wibera mu Bufaransa, ndetse akaba amaze iminsi mu Rwanda.

Angel Divas Amber Rose usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideri, akabifatanya no gutegura ibitaramo by'abahanzi, yari umwe mu bari baherekeje M1 ubwo yari muri studio za KT Radio.

Yanavuze ko yifuza gukuraho urujijo ku bantu bavuga ko urukundo rwabo rushingiye ku nyungu, mu rwego rwo kugira ngo amufashe muri gahunda ze za gihanzi.



Source : https://yegob.rw/abasore-bi-kigali-ko-bafite-gahunda-nzima-ku-badiyasipora-nyuma-ya-bahati-makaca-wishakiye-inkumi-yibera-muri-canada-undi-muhanzi-ugezweho-i-kigali-yemeje-ko-ari-mu-munyenga-wurukundo-ninku/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)