Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye bashobora kutazarangiza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka w'imikino wa 2023-24 mu mupira w'amaguru mu Rwanda waratangiye aho icyiciro cya mbere bamaze gukina umunsi wa mbere.

Amakipe yariyubatse kuva ku bakinnyi kugeza no kubatoza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abatoza bashobora kuzabimburira abandi kwirukanwa bitewe n'imiterere ndetse n'amakipe batoza uburyo yihanganamo.

Muhire Hassan - Sunrise FC

Muhire Hassan umutoza wa Sunrise FC, nibwo bwa mbere atoje mu cyiciro cya mbere ari umutoza mukuru kandi nta kandi kazi abivanga nako cyane ko mbere yakoraga muri PSF.

Uyu mugabo uzwiho cyane ubusesenguzi bw'umupira, nyuma y'umunsi wa mbere gusa wa shampiyona igitutu cyazamutse kubera gutsindwa na Police FC 2-0.

Amagambo yatangaje nyuma y'uyu mukino avuga ko ba rutahizamu afite batajyanye n'ibyo yifuzaga gukina, ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b'iyi kipe batatinyaga kuvuga ko ari we witsinze.

Ikindi mu masezerano n'iyi kipe itajya yihanganira gutsindwa ni uko harimo ko gutsindwa imikino 3 yikurikiranya agomba guhita asezererwa. Hassan ni umwe mu batoza bashobora kutazarangiza umwaka w'imikino mu ikipe batangiriyemo.

Alain Kirasa - Gasogi United

Benshi bakubwira ko imwe mu makipe agoye gutoza ari Gasogi United kuko akenshi umutoza nta jambo aba afite, ahubwo aba ari nk'agakingirizo gashyira mu bikorwa ibyo perezida w'ikipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yifuza, yaba ari ugutoza, gupanga ikipe ibanza mu kibuga no gusimbuza byose umutoza nta ruhare runini abigiramo.

Umutoza ugerageje gukora ibye ntamara kabiri muri iyi kipe, biragoye ko iyi kipe umutoza yatangira umwaka w'imikino akanuwusoza. Alain Kirasa wakoranyeho na KNC mbere, mu gihe ataba yoteguye gukorera mu kwaha kwe, ntabwo azahamara kabiri.

Habimana Sosthene - Musanze FC

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC, na we arahabwa amahirwe menshi yo kuzasezererwa mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira.

Musanze FC ni ikipe itihanganira gutsindwa, ni imwe mu makipe ahinduranya abatoza cyane aho bigorana kuba umutoza yahatoza umwaka.

Ifite umuyobozi, Tuyishimire Placide ukunda gufata imyanzuro atitaye ku bindi, 2021 yirukanye umutoza Seninga Innocent umukino ukirimo hagati amwirukanira kuri radio. Nta kindi aba ashaka kumva uretse intsinzi.

Nshimiyimana Maurice Maso - Etoile del'Est

Maso ni undi mutoza na we uhari udahari kuko isaha n'isaha na we azirukanwa kubera umusaruro muke.

Ari mu ikipe itamushyiraho igitutu cyinshi ariko na none itakwihanganira guhora itsindwa.

Ndetse amakuru avuga ko igitutu cyatangiye kuzamuka kuri uyu mutoza nyuma yo gutsindwa na Musanze FC 4-1 mu mukino ufungura shampiyona aho yasabwe kugira ibyo ahindura mu maguru mashya.

𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 - Kiyovu Sports

𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 ni umutoza ukomoka muri Greece wasinyiye gutoza Kiyovu Sports mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Ni umwe mu batoza bari ku gitutu cyinshi nyuma y'uko ikipe arimo perezida wayo, Mvukiyehe Juvenal atihanganira gutsindwa, atitaye ku masezerano mufitanye iyo ibintu bitari mu murongo yifuza ntabwo yihangana.

Ni umugabo ushora amafaranga menshi buri mwaka ashaka igikombe ariko cyarabuze, niyo mpamvu iyo kipe itarimo yitwara neza byose biryozwa umutoza.

Uretse kuba itajya ipfa gusozanya shampiyona umutoza yatangiranye, kuri iyi nshuro yakoze n'impinduka yirukana abakinnyi benshi kandi b'inkingi za mwamba barimo ba kapiteni bombi bashinjwa ubugambanyi.

Yagiye ku isoko agura abandi, kuba yabura umusaruro, umutoza agomba kwicara abizi ko nta gahenge azamuha.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-5-bicariye-ishyiga-rishyushye-bashobora-kutazarangiza-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)