Abayobozi basomanaga no ku nkweto! Dore udushya twabaye kuri Rayon Sport day y'umwaka washize - Amafoto - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri Rayon Sport day y'umwaka washinze yaranzwe n'udushya twinshi cyane dutandukanye, ndetse utwo dushya turi mubyatumye umunsi wa Rayon Sport w'icyo gihe uryoha.

Agashya kambere Kabaye ni Kajugujugu yazwanywe, iyi Kajugujugu yazengurutse umujyi wose ndetse bari biteze ko harimo umukinnyi ugiye ku manuka.

Agashya ka kabiri, bamwe mu bayobozi bagaragaye basomana ku nkweto.

 

Abavanzi b'umuziki n'abahanzi batandukanye ntibari bahacitswe.

Igishimishije cyane nuko uriya munsi ariwo munsi Rayon Sport yinjirijeho amafaranga menshi kuruta indi minsi.

Uretse kuba abafana baruzuye stade, sibo gusa kuko n'abandi banyarwanda badafana Rayon Sport bari baje kwihera ijisho.

Agashya gatangaje  ni uko umukinnyi abafana bari bijejwe ko azira muri Kajugujugu, bamutegereje amaso agahera mu kirere.

Ikindi gitangaje ni uko kuri uwo munsi wa Rayon Sport utabaye uwa Rayon neza ahubwo wabaye uwa Vipers Fc kuko yatsinze Rayon ititaye ko yatumiwe nk'umushyitsi.



Source : https://yegob.rw/abayobozi-basomanaga-no-ku-nkweto-dore-udushya-twabaye-kuri-rayon-sport-day-yumwaka-washize-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)