Abayovu mwitegure kuko umuriro ugiye kwaka: Kiyovu Sports imaze gutangaza ikipe iteye ubwoba izakina nayo ndetse n'igihe umukino uzabera.
Ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi yitegura umwaka mushya w'imikino wa 2023-2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko izacakirana n'ikipe ya Bugesera FC iherutse kwegukana igikombe cy'Intara y'Iburengerazuba itsinze Sunrise FC.
Uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo tariki 03/08/2023 isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.