Abiraburakazi 10 bayoboye urutonde rw'abagore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa ngarukamwaka kimaze kumenyerwa kuva mu mwaka wa 1980 aho ikinyamakuru kabuhariwe Forbes gikora urutonde rw'abagore b'indashyikirwa. Uru rutonde rukaba ruzwi ku izina rya 'World's 100 Most Powerful Women List' bivuze abagore 100 bakomeye bavuga rikijyana ku Isi. Ibyamamarekazi by'abirabura bigera ku 10 bikaba byabashije kuza ku isonga kuri uru rutonde ngaruka mwaka.

Forbes Magazine yatangaje ko buri mwaka usanga habaye impinduka aho usanga abiraburakazi aribo bake  mu bagore 100, gusa uyu mwaka  babashije kugera mu icumi mu gihe wasangaga mu bagore 100 harimo 5 cyangwa 6 b'abirabura.

Ingero z'ahafi ni nko mu 2019 harimo abiraburakazi 3, mu 2020 hazaho 5, mu 2021 na 2022 hazaho abiraburakazi 6. Uyu mwaka wa 2023 abagore 10 b'abiraburakazi babashije kuza mu myanya y'imbere. Aba bagore kandi usanga harimo abari basanzwe bakunze kugaragara kuri uru rutonde bitewe n'imirimo yabo.

Dore abiraburakazi 10 bayoboye ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku isi:

1.Kamala Harris

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje ku isonga nk'umugore uyoboye abandi muri politiki ndetse akaba ari we waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere utorewe kuba Visi Perezida w'igihugu cy'igihangange ku Isi.

2. Michelle Obama

Umugore wa Barack Obama wabaye  Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yaje ku mwanya wa kabiri mu bagore bavuga rikijyana ku Isi mu 2023. Michelle Obama umuhanga mu by'amategeko ari ku isonga mu bikorwa bye byatumye aza kuri uyu mwanya, birimo kwandika ibitabo, gushinga imiryango yita ku bana b'abakobwa bataye amashuri mu bihugu bikennye birimo ibyo muri Afurika na Aziya.

3.Oprah Winfrey

Umushoramari Oprah Winfrey akaba n'umuherwekazi yaje ku rutonde rw'abagore 100 bakomeye ku Isi nk'umwe mu bafite ikiganiro gikunzwe cyane kimaze imyaka 27 agikora ndetse ,akaba yaranashinze televiziyo ye yise 'OWN' aho uyu mwaka yasinye amasezerano na Apple TV ndetse aca agahigo kuba uyu mwaka ari we wakoresheje ibiganiro n'ibyamamare bikavugwa hose ku Isi. Mu biganiro bikomeye Oprah yakoze harimo icya Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, icya Lady Gaga hamwe na Adele.

4. Beyonce

Umuhanzikazi w'icyamamare, Beyonce akaba umugore w'umuherwe Jay Z, yaje ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nk'umwe mu bahanzikazi bayoboye abandi mu kwinjiza amafaranga menshi muri 2023. Beyonce kugeza ubu akaba ntawundi muhanzikazi urabasha gukora ibitaramo bizenguruka Isi nkawe dore ko 'On The Run Tour 1& 2 ' aribyo bitaramo by'amateka biyoboye mu muziki. Beyonce akaba ariwe muhanzikazi wa mbere umaze guhabwa ibikombe byinshi ku Isi  bya 'Grammy Awards' kurenza bandi bahanzikazi.

Forbes Magazine yamwise ko ariwe Michael Jackson w'abahanzikazi mu bijyanye n'imibyinire ye ituma benshi bitabira ibitaramo bye. Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko Beyonce uri gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise 'Renaissance World Tour' amaze kubyinjizamo miliyoni 500 z'amadolari bityo bikamugira umuhanzikazi winjiye amafaranga menshi mu bitaramo mu gihe cy'amezi abiri gusa.

5.Serena Williams

Umukinnyi kabuhariwe wa Tennis, Serena Williams yaje ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nk'umwe mu bagore bari ku isonga muri siporo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Serena Williams kandi uyu mwaka akaba yarabashije gusangiza abantu inkuru y'ubuzima bwe n'umuvandimwe we Venus Williams babicishije muri filime 'King Richard' yakinnywe na Will Smith ikaba imaze kwibikaho ibihembo 3 birimo nicya Oscars nka filime nziza ishingiye ku nkuru impamo.

6. Rihanna

Icyamamarekazi Rihanna yaje ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nyuma y'uko amaze imyaka 2 ariwe muhanzikazi wa mbere ku Isi ukize aho atunze arenga miliyari 2 z'idolari. Rihanna kandi uruganda rwe 'Fenty Beauty' rukora ibirungo by'abagore rukomeje kuyobora ku isoko ry'ubwiza.

7. Meghan Markle

Umugore w'Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, nawe ari mu biraburakazi bavuga rikijyana ku Isi. Kuva mu 2022 kugeza ubu Meghan Markle ari mu byamamarekazi byavuzwe cyane bitewe na filime 'Harry & Meghan' yanyuze kuri Netflix ikubiyemo ubuzima bwe n'umugabo we kuva bakundana kugeza barushinze.

Forbes Magazine yatangaje ko benshi batangariye umurava wa Meghan Markle kuba yaratinyutse guhangara umuryango w'i Bwami akerekana ibibi bamukoreye ndetse ntanatinye gushyira ukuri hanze. Ibi byatumye Markle ashyirwa mu bagore berekanye umurava akabera abandi urugero.

8. Ava DuVernay

Ava DuVernay umuhanga mu gukora no kwandika filime akanaziyobora, yaje ku rutonde rw'abagore 100 bakomeye ku Isi nk'umwiraburakazi wa mbere ku Isi ufite filime zaciye ibintu kuri Netflix .Muri filime Ava yakoze zikomeje guca ibintu  harimo Queen Sugar, A Wrinkle in Time, When They See Us n'izindi nyinshi zatumye amenyekana mu ruhando rw'abatunganya filime bakoresha ubuhanga ndetse bakanibanda kuri filime zishingiye ku bintu byabayeho.

Kuri ubu Ava DuVernay ari gutunganya filime ishingiye ku buzima bw'icyamamare Nipsey Hussle wishwe arashwe mu 2019. Iyi filime izagaragaza uko uyu muraperi yazamutse, uko yashinze uruganda rw'imyenda, urukundo rwe n'umukinnyi wa filime Lauren London. Iyi filime yashowemo ifaranga n'abarimo Barack Obama na Jay Z yahawe izina rya 'The Marathon Continues: Life Of Nipsey Hussle'.

9. Isabel dos Santos

Umugore w'umuherwekazi Isabel dos Santos ukomoka muri Angola, niwe mugore umwe rukumbi wo muri Afurika waje ku rutonde rw'abagore bavuga rikijyana ku Isi. Kugeza ubu Isabel niwe mugore utunze amafaranga menshi muri Afurika aho afite asaga miliyari 3.5 z'amadolari. 

10. Shonda Rhimes

Umwanditsi n'umuyobozi wa filime kabuhariwe akaba anafite inzu (Studio) itunganya filime ,ari mu bagore bakomeye mu ruhando rwa sinema. Shonda Rhimes akaba azwiho kuba akunze gukoresha abakinnyi ba filime b'abirabura ndetse akanatunganya filime zishingiye ku buzima bugoye abirabura babamo muri Amerika.

Muri filime zamenyekanye cyane Shonda Rhimes yakoze harimo iyitwa 'Scandal' ishingiye kuri politiki, 'Grey's Anatomy' ishingiye ku baganga hamwe na 'Inventing Anna' ishingiye ku buzima bw'umugore w'umutekamutwe wayogoje umujyi wa New York witwa Anna Delvey.

Aba akaba aribo birabura bonyine babashije kuza ku rutonde rw'abagore 100 bakomeye ku Isi mu gihe abandi 90 basigaye ari abazungu barimo Melinda Gates, Theresa May,Angela Merkel,Ellen Degeneres,Taylor Swift,Reese Witherspoon hamwe n'abandi benshi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133320/abiraburakazi-10-bayoboye-urutonde-rwabagore-bavuga-rikijyana-ku-isi-amafoto-133320.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)