Abitabiriye YouthConnekt bariye ibiryo bibat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 wabereye i Nkumba.

Iri torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga 2023 rikaba ryari rimaze iminsi 34, ryitabiriwe n'intore 412 harimo abahungu 235 n'abakobwa 177 baturutse mu rubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 25.

Ni urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zo mu mahanga, abiga mu mashuri Mpuzamahanga ari mu Rwanda, abayobozi b'urubyiruko, ababaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye n'abandi.

Muri iri torero intore zahawe amasomo y'ubumenyi bw'ibanze ya gisirikare, bahawe kandi ibiganiro birimo amateka y'u Rwanda, indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe bw'Abanyarwanda, icyerekezo cy'Igihugu 2050 n'imikoreresheje y'imbuga nkoranyambaga.

Atangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje kubaza abitabiriye iri torero amafunguro bahabwaga muri iri torero.

Ishimwe Aimée Iris wari umusangiza w'amagambo, yavuze ko bahawe amafunguro anyuranye kandi meza. Avuga ko buri gitondo, saa sita na nijoro babaga bafite amafunguro n'ibyo kunywa biteganyijwe.

Ati "Ku kijyanye n'amafanguro byari byiza cyane cyane! Ku buryo tugera hano ku munsi wa mbere twagize ngo wenda ni umunsi wa mbere, ni ukutwakira ubutaha bizahinduka, tubona n'ejo birakomeje..."

Uyu mukobwa yavuze ko mu biryo bariye harimo inyama, amagi, ndetse abatari babashije ibyo kurya byabaga byateguwe babashakiraga ibindi.

Ahereye aha, Perezida Kagame yavuze yamenye ko urubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt yabaye ku wa 23 Kanama 2023, bahawe amafunguro yabaguye nabi.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu gihugu gishaka guteza imbere, ibi bitakabaye

bikibaho.  Ati "Ejo bundi numvise ko duhura muri YouthConnekt, bagaburiye abari bahari umubare munini w'abo wararwaye, mwarabyumvise cyangwa? Ibyo bibaho bite? [..] mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu bizima binoze, abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?

Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima wari muri uyu muhango, yavuze ko bamenye iki kibazo. Ati "Twarabimenye y'uko urubyiruko rwinshi rwarwaye. Twabikurikiranye ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye. Kuva bitegurwa bijyanwa guhabwa urubyiruko habakabaye hari ibyo dukurikiza ireba y'uko ntawe uhabwa ibiryo bifite ikibazo."

Perezida Kagame avuga ko ibyakozwe bidakwiye gusubira ukundi. Avuga ko mu burere, mu mikorere, imyifatire abantu bakwiye kugera ku gukora ikintu kikanoga.

Yavuze ko abahaye ibiryo urubyiruko rwitabiriye YouthConneckt atari bwo bwa mbere, asaba ko bakurikiranwa. Ati "Bagomba guhanwa abagaburiye abantu ibintu nk'ibyo."

Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi mu nzego zinyuranye bihanganira ko ikibazo nk'iki gikomeza kugaruka, ndetse n'ababihawe bakaryumaho.

Umukuru w'Igihugu avuga ko ibi ari umukoro ku rubyiruko gukura bumva ko ibintu bikwiye kugira uko bikorwa kandi mu gihe gikwiye. 

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kutihanganira imico mibi idindiza abandi, kandi bakirinda guhishira ikibi

Perezida Kagame yasabye ko abatanze ibiryo ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt bakurikiranwa




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133610/abitabiriye-youthconnekt-bariye-ibiryo-bibatera-uburwayi-133610.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)