Afite amanota 22.2%: Umusaruro w'ikashi Carlo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Carlos Alos Ferrer yatangaje ko atazakomezanya n'ikipe y'igihugu "Amavubi", ariko byasaga nko gutanguranwa kuko FERWAFA yari yaramubwiye ko bagomba gusesa amasezerano kubera umusaruro udafite epfo na ruguru.

Tariki 29 Gashyantare ni bwo Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w'Amavubi, asimbuye Mashami Vincent wari umaze gutandukana n'iyi kipe. Carlos Alós yahawe amasezerano y'umwaka umwe, gusa muri Werurwe 2023 yaje kongerwa undi mwaka ari nawo agendeyemo.

Uyu mutoza bigaragara ko FERWAFA yari yiteguye kumukorera buri kimwe, ni umwe mu batoza bacye bananiwe kujyana u Rwanda mu mikino ya CHAN ari nacyo kintu cyatumaga umutoza atera kabiri.

Muri gihe Carlos yari amaze mu Rwanda, yatoje imikino 12 harimo imikino 7 y'amarushanwa harimo imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya CHAN, ndetse n'imikino 5 yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, kongeraho imikino 5 yagicuti.

Imikino y'irushanwa Carlos yatoje

2022

Ethiopia 0-0 Rwanda

Rwanda 0-1 Ethiopia

Mozambique 1-1 Rwanda

Rwanda 0-1 Ethiopia

2023

Benin 1-1 Rwanda (A)

Rwanda 0-3 Benin

Rwanda 0-2 Mozambique

Ku manota 21 uyu mutoza yakoreyeho mu mikino y'amarushanwa, atahanye amanota 3 gusa, bivuze ko ari 0.14 by'inota kuri buri mukino. Si amanota gusa yabaye ikibazo kuko muri iyo mikino 7 Carlos yatsinze ibitego 3, bivuze ko ari 0.42 by'igitego kuri buri mukino.

Mu mukino 5 ya gicuti yatoje, Carlos yatsinzemo umukino umwe anganya imikino 2 atsindwa imikino 2 bivuze ko yasaruye amanota 5 ku manota 15 yagombaga gukorera. Mu mikino 12 uyu mutoza asize atoje, yagombaga gukorera ku manota 36, ariko yacyuye amanota 8 gusa ariyo angana n'amanota 22 ku ijana.

Mu buryo bw'imibare, uyu niwo musaruro Carlos Alos asigiye Amavubi, ndetse akaba ariwe mutoza ukoze amateka mabi mu Amavubi 

Impinduka zarabaye, ariko umutoza ntabwo yahindutse

Mu nshuro 5 Carlos Alós Ferrer yahamagayemo Amavubi kuva yagirwa umutoza mukuru, yakoresheje abakinnyi 61 batandukanye ariko muri aba bakinnyi bose, yababuranye umusaruro kandi avuga ko abahamagara bigendanye n'ibyo ashaka gukina.

Muri aba bakinnyi, dukuyemo imikino 2 ya CHAN ikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Imanishimwe Emmanuel ni bo bakinnyi babanje mu kibuga mu ikipe y'igihugu mu mikino yose Carlos yatoje y'irushanwa.

Mu bakinnyi Carlos yabanje mu kibuga ku mukino we wa mbere yatoje u Rwanda, mu mukino we wa nyuma, yatoje Amavubi, hagarutsemo abakinnyi 6 aribo; Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Serumogo Ali Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel na Hakizimana Muhadjiri.

Umukino we wa kabiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika bahuye na Senegal icyo gihe; Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ali Serumogo, Djihad Bizimana, Emmanuel Imanishimwe nibo bagarutse muri ya kipe ya mbere.

Umukino we wa gatatu yanganyije na Benin icyo gihe, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad nibo bagarutse muri ya kipe ya mbere. Mu mukino wa 4, Manzi Thierry Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, nibo bakinnyi bagarutse muri ya kipe ya mbere.

Carlos yagaragaje guhuzagurika mu bakinnyi bigitangira

Carlos Alós Ferrer akiza mu Mavubi yatangiye gukora impinduka mu bakinnyi, ikipe itangira kugaragaramo amasura mashya. Mu mikino ibiri ya mbere Carlos yari yahamagaye abakinnyi, abenshi bavuze ko ntako atagize ariko abakinnyi yahamagaye ku nshuro ya kabiri abantu ntabwo babakiriye neza, kuko bavugaga ko hari abakinnyi batari bakwiye guhamagarwa kuko bataheruka gukina.

Umutoza Carlos umusaruro we wababaje benshi ndetse b'ingeri zitandukanye 

Mu bakinnyi bavugwaga harimo Mvuyekure Emery, umunyezamu wahoze ari umunyezamu wa Police FC, Rwatubyaye Abdul ukinira Rayon Sports ariko akaba yaraherukaga gukina umukino w'irushanwa Carlos ataragirwa umutoza w'Amavubi. Tuyisenge Jacques nawe abanyarwanda bamugarutseho bavuga ko atari mu bihe byiza byo gukinira ikipe y'igihugu, kuko n'ikipe akinira atabanzamo.

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa Ethiopia, Carlos Alós abajijwe kuri aba bakinnyi, yavuze ko hari abo yabonye n'abo atabonye. Yagize ati" Tuyisenge Jacques ni rutahizamu ufite uburambe mu kibuga, namubonye mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye mbona namwitabaza. Rwatubyaye Abdul nabonye amashusho ye mbona yadufasha, gusa ntabwo namubonye akina ariko kumuhamagara ni amahitamo yanjye."

Uhereye mu 2013 ikigero cya 60% cy'abakinnyi binjira mu ikipe y'igihugu, usanga batujuje impamvu zituma umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y'igihugu. Abenshi usanga bahamagarwa kubera ibyo bakoze mbere ariko mu makipe bakinira badahagaze neza, abandi ugasanga bakiniye ikipe y'igihugu nta mukino n'umwe bakiniye amakipe y'igihugu y'abato.

Yaje abantu bumva Amavubi abonye umutoza ubahoza amarira ya Mashami, ariko agiye agahinda karabagize ikinya 

Carlos mu bakinnyi yahamagaye niwe ufite ikigero kiri hejuru cy'abakinnyi baje ariko amakipe bakinira badahagaze neza, kugera n'aho yahamagaye abakinnyi badakina ahubwo baje kwivuriza mu Mavubi, twavuga nka Rwatubyaye Abdul ubwo yahamagarwaga n'uyu mutoza bwa mbere.

Mu mikino 7 y'irushanwa uyu mutoza asize atoje Amavubi iyi kipe yayobowe na ba kapiteni 3, nabo biri mu bimenyetso byo guhuzagurika byaranze uyu mutoza. Mu myaka 15 ishize Carlos Alós niwe mutoza watangiye nabi imikino 6 ya mbere nk'umutoza w'ikipe y'igihugu kuko muri iyi mikino afitemo amanota 3 gusa arushwa inota rimwe na Sellas Tetteh watoje Amavubi mu 2011.

Carlos niwe mutoza wa mbere watoje Amavubi nk'uko imibare ibigaragaza, wananiwe gutsinda umukino n'umwe w'irushanwa mu mikino 7 ya mbere yikurikiranya kuva ikipe y'igihugu Amavubi yashingwa.

Nk'umutoza wari utangiye akazi ko gotoza ikipe y'igihugu bwa mbere, Carlos yazanye umuhate wo gukunda akazi ndetse agerageza icyakorwa cyose ngo ikipe y'igihugu "Amavubi" ibone umusaruro harimo kwegereza ikipe abanyamakuru, kumvisha FERWAFA ko ikipe y'igihugu ikwiye kuzamo abanyamahanga, ndetse biza gukorwa kuwo bita Gerard Gohou ukomoka muri Cote D'Ivoire ariko wakinnye rimwe nanubu ntaragaruka.

Ibi byose umutoza yakoze bifatwa nk'umuntu ushaka gukora ikintu n'umuhate, ariko ubuhanga, ubushobozi n'impano zo gukora icyo kintu akaba ntazo afite.

Manzi Thierry niwe mukinnyi wari inkingi ya mwamba mu gihe yari amaze, n'ubwo nawe yajyaga amutamaza rimwe na rimwe 

Carlos yazanye gahunda yo gushaka abakinnyi bakina hanze, ariko abenshi nta tandukaniro bagaragaje usibye Sahabo n'abandi bacye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132910/afite-amanota-222-umusaro-wikashi-carlos-alos-asigiye-amavubi-132910.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)