Afite impano zikomatanyije! Ibyihariye kuri B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya umenyerewe cyane mu gihangano yahimbye 'Inkirigito,' Bisangwa Nganji Benjamin wavutse kuwa 06 Ukuboza 1983, afite impamyabumenyi mu bijyanye na Siyansi n'imibare itavangiye yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda . 

Yatangiye kumvikana kuri Radio bwa mbere muri 2007 akora kuri Radio Salus ubwo yari akiga muri Kaminuza yahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda (NUR) ahava muri 2012. Yakomereje kazi k'ubunyamakuru Ku Isango Star kugeza muri 2014 ubwo yakomerezaga kuri KT Radio.

Benjamin Nganji Bisangwa uzwi ku izina rya Ben Nganji, ni umuhanzi wabigize umwuga, umunyamakuru kuri KT Radio akaba n'inzobere mu kwandika muri GE Rwanda. Ni umuririmbyi w'umuziki gakondo n'injyana ya Reggae uzwi mu Rwanda, kuri ubu afite alubumu ebyiri.

Aherutse kugirwa umutokozi mukuru (Senior Chief Editor) w'umuryango w'amakinamico yo mu Rwanda (RTDU) ukorana na Minisiteri ya siporo n'umuco ndetse n'ishuri ry'indimi n'umuco mu Rwanda (RALC). 

Kwamamara kwe byatangiriye kuri Radio Salus, radio ya kaminuza y'u Rwanda mu kiganiro cy'imyidagaduro "Nyereka Inyinya Munyarwanda" hamwe n'igihangano cye cyuje ubuhanga cyakunzwe cyane gikoze mu buryo bw'urwenya yise "Inkirigito".

Mbere yo kwinjira mu kiganiro kubwira abantu amakuru yiriwe no gukangurira abaturage kwitabira umurimo no kwita ku mireho myiza yabo kuri Radiyo KT, yakoraga ikiganiro nk'icyo kuri Radio Isango. 

Ben afite uburambe bwihariye bw'imyaka umunani mu ikinamico, ubuhanzi no gutunganya amashusho n'amajwi ndetse no kubitoza abandi.


Ben Nganji umenyerewe mu gihangano cye 'Inkirigito' n'izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Mbonye umusaza, azataramira abazitabira igitaramo cya 'Afro Opera Concert'

Yahawe igihembo nk'umuhanzi mwiza w'igitsina gabo kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoze muri kaminuza nkuru y'u Rwanda kandi ni umwe mu bahanzi bafitiye umuziki gakondo w'u Rwanda akamaro kanini.


Ben na Yvette basezeranye muri Gashyantare 2016 ubu bafitanye abana batatu

Ben Nganji yasezeranye na Ufitinema Yvette ku ya 06 Gashyantare 2016. Kuri iyo tariki ni bwo Ben Nganji yasabye anakwa Ufitinema Yvette, umuhango wabereye kuri Tropicana ku Kicukiro. 

Kuri uwo munsi kandi ni nabwo bombi basezeranye imbere y'Imana muri Paroisse ya Kicukiro biyemeza kuzabana akaramata. Barushinze bamaze imyaka ibiri bakundana. Kuri ubu, bafitanye abana batatu abahungu babiri n'umukobwa umwe yanibarutse muri uyu mwaka.

Ben Nganji rero ari mu bazataramira abantu bazabasha kwitabira igitaramo cyateguwe n'umuhanzi akaba n'utunganya umuziki, Maurice Jean Paul uzwi ku izina rya Maurix Baru cyiswe 'Afro Opera Concert.'

Iki gitaramo kizaba ku wa 5 tariki 11 Kanama 2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura. Maurix Baru aherutse gutangariza InyaRwanda ko yagiteguye nyuma y'ubusabe bw'abantu benshi batabashije kwitabira igitaramo nk'iki yaherukaga gukora muri Kamena.

Kwinjira muri iki gitaramo Maurix Baru agiye guhurizamo abahanzi bakomeye barimo icyamamare Ben Nganji, ni ukwishyura 10.000Frw ndetse na 20.000Frw. Abakunzi be kandi bashobora no kugura itike banyuze ku rubuga www.noneho.com.

Ben Nganji amenyerewe mu ndirimbo nka 'Uzabe umugabo,' 'Rutikura,' 'Mbonye umusaza,' 'Habe n'akabizu,' 'Urwo mu mashuka,' n'izindi. Afite kandi filime zo mu bwoko bw'urwenya zitandukanye zakunzwe cyane zirimo comedy yahereyeho Gatumwa, Umunsi w'Umwaku, n'Amadorari 100, Kimondo kidi, Cyanzekwana yahuriyemo n'umugore we n'izindi.


Ben Nganji ari mu bahanzi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda


Maurix Baru watumiye Ben Nganji ari mu bahanzi b'inararibonye mu Rwanda


Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu kibere Grazia Apartment Hotel



REBA INDIRIMBO "TAX" YA MAURIX MARU UZATARAMIRA ABANYARWANDA KURI UYU WA GATANU


Reba hano umuzingo wa 1 w'inkirigito ya Ben Njanji

">

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132975/ibyihariye-kuri-ben-nganji-uzifatanya-na-maurix-baru-mu-gitaramo-afro-opera-concert-132975.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)