Aherekejwe n'umugore we! Umuvugizi wa Rayon Sports yagiye hanze y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports yamaze gufata rutimikerere yerekeza muri Canada aho agiye gukorera.

Nkurunziza Jean Paul wari umunyamakuru w'imikino kuri Radiyo Isango Star, ariko nyuma akaza kuyisezeraho bivugwa ko agiye kujya hanze y'u Rwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2023 nibwo Nkurunziza aherekejwe n'umugore we Nkusi Goreth yerekeje muri Canada aho agiye gukorera gusa Umudagsha we ntitamujyanye.

Nkurunziza Jean Paul akaba aheruka gukora ubukwe na Nkusi Goreth, bwabaye mu ntangiriro za Nyakanga ndetse amakuru avuga ko yakoze ubukwe yaramaze kubona Visa ya Canada.

Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.

Ku kibuga cy'indege cya Kigali, Jean Paul Nkurunziza yari aherekejwe n'umugore we.



Source : https://yegob.rw/aherekejwe-numugore-we-umuvugizi-wa-rayon-sports-yagiye-hanze-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)