Ahubwo ndashima Imana kuba mfite akazi! - Ira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda Bertrand usanzwe ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu "Amavubi", aherutse gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y'imyaka ibiri ayitangira. Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, Iradukunda Bertrand yinjiye muri uyu mukino mu gice cya kabiri asimbuye.

Uyu mukino wari uwa kabiri Bertrand akiniye Musanze FC nyuma y'umukino batsinzemo Marine FC ibitego 3-1. Nyuma y'uyu mukino, Bertrand yaganiriye n'itangazamakuru, avuga ko amerewe neza mu ikipe ya Musanze FC ndetse ko yishimira kuba yarabonyemo akazi.

">

Yagize Ati" Icya mbere nk'umukinnyi ni ukuba afite akazi, njye ndashima Imana kuba mfite akazi kuko hari abakinnyi bagenzi banjye, bari hanze aha kandi bandusha no gukina, ariko badafite akazi. Rero njye ndashimira Imana kuba ndi mu ikipe ya Musanze, aho yaba iri hose ipfa kuba iri mu cyiciro cya mbere, njye ngomba guhangana nk'umuntu w'umugabo".

Abajijwe ku bijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu uherutse gusezera, Bertrand yavuze ko yari umutoza mwiza ariko wivangiraga. Ati "Carlos Alos Ferrer yagaragaraga nk'umutoza w'umuhanga, umutoza ufite imibare myinshi, ariko rimwe na rimwe nk'umutoza hari igihe ushaka gukoresha iyo mibare ntibiguhire, ntekereza ko aribyo byagiye bimubaho. Hari nk'imikino Amavubi twatsinzwe kubera gushaka gushyiramo ubwenge bwinshi."

Iradukunda Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC, Mukura, Bugesera FC, Gasogi United Township ndetse na Musanze FC arimo ubu.

Iradukunda Bertrand aherutse gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y'imyaka ibiri, ihita iba ikipe ya 7 agiye gukinira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132979/ahubwo-ndashima-imana-kuba-mfite-akazi-iradukunda-bertrand-agaruka-ku-mpamvu-yasinyiye-mus-132979.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)