Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu! Umuhanzi Josh Ishimwe uri mu basore bakundwa cyane n'abakobwa yakoreye ikintu cy'agaciro mama we umubyara - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi mu njyana gakondo, Josh Ishimwe yishimiwe bikomeye mu gitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa', yatangiyemo impano ku mubyeyi we n'abandi bamuteye inkunga avuga ko inzozi ze zitangiye kuba impamo.


Cyari igitaramo cyahuruje imbaga y'abakirisito b'amatorero atandukanye bahuriye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2023.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abarimo Massamba Intore, Gaby Kamazi, Papy Clever n'umugore we Dorcas, Aline Gahongayire, 'Bamenya', Dominic Ashimwe, Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Fleury Legend, Emmy Vox, Victor Rukotana, n'abandi.

Muri iki gitaramo Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana. Mu ijambo rye, yavuze ko yakozwe ku mutima n'abantu bamushyigikiye, ashima umubyeyi we, kandi yishimira ko yamubereye umwana mwiza. Avuga ko Imana yagendanye nawe mu rugendo, kandi yiteguye gukomeza kuyikorera.

Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.



Source : https://yegob.rw/akabura-ntikaboneke-ni-nyina-wumuntu-umuhanzi-josh-ishimwe-uri-mu-basore-bakundwa-cyane-nabakobwa-yakoreye-ikintu-cyagaciro-mama-we-umubyara-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)