'Akazi akora muri Amerika karabimwemerera' Umunyarwandakazi wamanitswe ku byapa binini i New York Hamenyekanye impamvu yamanitswe kuri ibi byapa bikunze kumanikwa ho ibyamamare  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Akazi akora muri Amerika karabimwemerera' Umunyarwandakazi wamanitswe ku byapa binini i New York Hamenyekanye impamvu yamanitswe kuri ibi byapa bikunze kumanikwa ho ibyamamare

Christine Munezero umaze kubaka izina mu kumurika imideli yagaragaye ku byapa byo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ifoto yagiye hanze igaragaza Munezero ari kuri 'screen' zamamarizwaho muri Amerika, agaragara ari kwamamaza imyambaro yakozwe na Polo Ralph Lauren.

Urugendo rw'uyu mukobwa ukiri muto rwatangiriye mu Kigo Nyarwanda gifasha abamurika imideli kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, 'We The Best Models'.

Kuva icyo gihe yatangiye gukorana n'Inzu Nyarwanda zikomeye mu mideli nka Moshions, aza kugera ku ruhando mpuzamahanga aho akorana na Dior, Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Versace, Max Mara, Gucci, Courrèges, Giambattista Valli n'izindi.



Source : https://yegob.rw/akazi-akora-muri-amerika-karabimwemerera-umunyarwandakazi-wamanitswe-ku-byapa-binini-i-new-york-hamenyekanye-impamvu-yamanitswe-kuri-ibi-byapa-bikunze-kumanikwa-ho-ibyamamare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)