Alan Cav wamamaye mu ndirimbo S pa pou dat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo nka 'Sé pa pou dat' yatumbagije ubwamamare ku Isi. Yavutse ku wa 27 Gashyantare 1966.

Azaririmbira i Kigali mu birori by'imideli bizahuriza hamwe abikorera, abashoramari, abayobozi mu nzego za Leta n'abandi bizamara iminsi ine. Byateguwe na Textile apparel and Leather investment forum (Talif).

Ku wa 21 Nzeri 2023 hazaba ibirori by'imideli 'Africa a La mode', ku wa 22 Nzeri 2023, Alan Cavé ataramire abazabyitabira bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi naho ku wa 24 Nzeri 2023 hazaba umuhango w'umusangiro ku babyitabiriye bose. Byose bizabera muri Camp Kigali.

Mugisha Derick uri mu bari gutegura ibi birori by'imideli yabwiye InyaRwanda ko bizarangwa no kumurika imyambaro, ibiganiro, inama nyunguranabitekerezo n'igitaramo cya Alan Cavé.

Alan watumiwe i Kigali avuka ku babyeyi b'abanya-Haiti- Nyina yari umwanditsi n'aho Se ari umusizi, umwanditsi n'umunyabugeni washinze Syto Cavé.

Yakunze guherekeza cyane Se mu bitaramo yagiye akorera mu Mijyi itandukanye yo muri Caribbean nka Martinique, Guadeloupe ndetse na Saint Lucia.

Se yanakoreye ibitaramo mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi.

Alan Cavé yigeze kuvuga ko gukurira mu muryango w'abanyabugeni n'abanditsi biri mu byamufashije kwisanga cyane mu buhanzi bw'indirimbo amazemo igihe.

Mu mabyiruka ye yagaragaje gukunda umuziki, yiga gucuranga gitari, kandi atangira kwandika indirimbo zifite amagambo aryohewe ingoma z'amatwi.

Ubwo yaririmbaga asubiramo indirimbo 'La Personne' inshuti ze zakunze uburyo yaririmbyemo bamukangurira gukora umuziki mu buryo bw'umwuga- aranzika.

Mu 1987, Alan yahuye na Alex Abellard ndetse na Eddy Saint-Vil to bamwinjiza mu itsinda rya Zin.

Iri tsinda ryashyize ku isoko Album nka 'O Pa' yo mu 1989. Muri iri tsinda Alan yafatwaga nka kizigenza, ndetse benshi ntibatinyaga kuvuga ko ariwe ugize itsinda kubera imiririmbire ye.

Alan Cavé yagiye ashyira hanze indirimbo ziri mu rurimi rw'Icyongereza ndetse n'Igifaransa. Yigeze kuvuga ko indirimbo ze azandika yubakiye ku 'buzima n'abantu'.

Avuga ko abantu bakwiye kumwibuka nk'umwanditsi w'umuhimbyi, kandi kugira impano, gukunda ibyo akora, kurebera ku bandi bantu, ikinyabupfura biri mu bimufasha gukora umuziki.

Mu rugendo rwe rw'umuziki, Alan Cavé yakoranye indirimbo n'abarimo Malavoi, Mario DeVolcy, Tanya Saint-Val, Haddy N'jie ndetse na Roy Shirley.

Mu 2001 yasohoye album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye 'Se Pa Pou Dat' yakunzwe mu buryo bukomeye. Asanzwe afite n'izindi ndirimbo zirimo nka: Chokola (2003), Jwenn (2007), De la tete au Pied (2007), Mon seul regret (2012) n'izindi.


Alan Cavé ategerejwe i Kigali mu birori by'imideli byateguwe na Textile apparel and Leather investment forum (Talif) 

Alan yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Se Pa Pou Dat'

Kuva mu 2001, uyu musore yashyize hanze album ziriho indirimbo zanogeye benshi
Alan azaba ari i Kigali muri Nzeri mu gihe cy'iminsi ine 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SE PA POU DAT' YAKOMEJE IZINA RYE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132886/alan-cave-wamamaye-mu-ndirimbo-se-pa-pou-dat-ategerejwe-i-kigali-132886.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)