Ally Soudy yagaragaje ibisabwa kugira ngo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2023, nibwo Ally Soudy umenyerewe mu gisata cy'imyidagaduro yizihije imyaka 15 amaze mu itangazamakuru, mu gitaramo yise 'Ally Soudy&Friends Live show' cyabereye kuri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Aganira na InyaRwanda, Ally Soudy yumvikanishije ko biri kure kuba Salax Awards yakongera kugaruka.

Yagize ati: 'Salax Awards nkubwize ukuri ntabwo ari ikintu wapfa kugarura gutyo. Ni ikintu gisaba kubanza gushaka izindi ngamba kugira ngo nikinagaruka kigaruke gifite imbaraga kandi cyubashywe. Ntabwo nakubwira ngo urabyuka mu gitondo ngo uhite ugarura Salax Awards.'

Ally Soudy n'itsinda bafatanije ry'abarimo Mike Karangwa, Emma Claudine Ntirenganya n'abandi bagize igitekerezo cyo gutangiza ibihembo bya Salax muri 2009 ubwo bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'U Rwanda (UNR).

Ni ibihembo byatekerejweho, hagamijwe gushimira abahanzi n'abandi babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro baba baritwaye neza kurusha abandi. Ibi bihembo, byatangiye gutangwa mu 2009, birakundwa cyane biza gutangira kuhura n'inzitizi ziganjemo iz'ubushobozi n'imikorere mu 2015.

Kuva icyo gihe, byabaye nk'ibihagaze,biza kugaruka mu 2019 ubwo igihembo nyamukuru cyegukanwaga na Bruce Melody, ari nayo yabaye inshuro yabyo ya nyuma, bihita bihagarara burundu kugeza na n'uyu munsi.


Soudy uri bashinze bakanatangiza ibihembo bya Salax, yatangaje ko hari byinshi bigomba kubanza gushyirwa ku murongo kugira ngo ibi bihembo bibe byagaruka

Agaruka ku mbogamizi Ally Soudy yagize ati ''Hari impamvu Salax Awards yagiye icika intege. Izo mpamvu rero ugomba kubanza kuzikuraho, kugira ngo igaruke ifite imbaraga. Uwiteka Imana niwe uzi igihe atangira, wazabona igihe kigeze nabyo bikagaruka, reka twite no kuri ibi bishyashya dutangiye.''

Muri Mutarama uyu mwaka nabwo, hatangajwe ko ibi bihembo byagarutse ndetse bigiye kongera gutangwa ku nshuro yabyo ya munani ariko biza gusubikwa kugeza ubu. Muri 2019, ni nabwo itsinda rya Ikirezi Group ryashinze Salax Awads ryashyikirije ububasha AHUPA bwo gukomeza gutegura ibi birori, mu masezerano y'imyaka itanu arangirana n'uyu mwaka.


Kurubu, Ally Soudy yatangije ibirori bishya yifuza ko byashinga imizi yise 'Ally Soudy&Friends'

Ally Soudy, yatangaje ko kugira ngo n'iki kiganiro gishya atangije cya 'Ally Soudy&Friends Live Show,' kigumeho ntikizime nk'ibindi byatambutse hasabwa ubushobozi bwinshi buturutse mu baterankunga n'abandi bashyigikiye ibyo akora.

Yagize ati: 'Icyo nsaba ni uko abantu bakomeza kunshyigikira nk'uko banshyigikiye ubu. Ni ibintu bikomeye kubona abantu bagushyigikira, bakuba hafi, batuma ushobora gukora ibi, nibo ba mbere nasaba gukomeza kunshyigikira. Ikindi ni abaterankunga. Ibi bintu bitwara amamiliyoni menshi cyane kugira ngo bikunde, ntabwo byakunda udafite abantu bongeramo amafaranga kugira ngo bikunde nubwo wagurisha amatike ukuzuza gute, ntabwo byakunda.'

Yongeyeho ati: 'Ni umukoro, ni ugutangira, mfite itsinda rikomeye ry'abantu babizobereyemo, tugiye kwicara turebe ahandi hantu twakomanga kugira ngo ubutaha bizagende neza kurushaho.'

Ally Soudy yasoje avuga ko mu yindi myaka 15 iri imbere yifuza ko mu Rwanda haba haraje ibindi biganiro bikomeye bitumirwamo abantu bakomeye, byiyongera kuri 'Ally Soudy&Friends Live Show.'

Uyu munyamakuru akaba n'umuhanzi, kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera ibiganiro bitandukanye birimo 'Ally Soudy On Air' akorera kuri instagram.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132861/ally-soudy-yagaragaje-ibisabwa-kugira-ngo-salax-awards-igaruke-132861.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)