Alyn Sano asa n'uwireguye ku ndirimbo "Sakwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alyn Sano aganira na InyaRwanda yavuze impamvu indirimbo yayise "Sakwe Sakwe" kandi icuranze mu buryo buvanze no kuryoshya (Vibe) n'umuco nyarwanda akaba anavugamo ngo ntibakamucire urubanza Imana niyo izi ibye, mu kuvuga aho bihuriye,

Yagize ati: 'Ntabwo nzi ahantu umuco uba uri kuva, ariko njyewe ibintu byose bibaho ku isi mbibonamo umuco. Rero ntabwo ari umwihariko ngo ni umuco cyangwa se iki, gusa ariko by'umwihariko nyine umuntu aba afite aho ava kandi aba agomba guhagararira ahantu ava.

Na none impamvu indirimbo yitwa "Sakwe Sakwe" kandi rigarukamo rimwe ni ukubera ko mu buhanzi bwanjye, ntabwo mba ncaka ko igihangano cyanjye gihita gisobanuka ako kanya, kuko ntekereza ko iyo igihangano cy'umuntu gihise gisobanuka ako kanya, ntabwo umuntu aba agifite amatsiko yo kucyumva.

Iyo uyisobanukiwe ubwo biba birangiye kandi ngewe mba ncaka ibintu ngo bihore ari mu matwi cyangwa mu maso y'ubireba cyangwa cyangwa ubyumva, rero niyo mpamvu natangiye nsakuza abantu mbabaza, hanyuma indirimbo nkayita Sakwe Sakwe kugira ngo ikomeze nyine igarure iyo mpamvu nashatse ko abantu bumva iyo ndirimbo'.


Alyn Sano yavuze icyo yagendeyeho yandika indirimbo "Sakwe Sakwe" 

Alyn Sano avuga ko nta kintu yagendeyeho ahitamo iyi ndirimbo kugira ngo abe ariyo abanza kurekura kuko yahisemo, gusa ariko yari ataramenya indirimbo izakundwa gusa avuga ko indirimbo yayikoreye amashusho mbere y'uko album ijya hanze.

Alye asoza avuga ko nyuma video ya "Sakwe Sakwe", andi mashusho nayo ari hafi kuza y'indi ndirimbo iri kuri album 'Rumuri', akaba avuga ko akunda abafana be cyane.


Alyn Sano yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Sakwe Sakwe" 

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Alyn Sano "Sakwe Sakwe"

">


Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Alyn Sano yagiranye n'inyaRwanda

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133345/alyn-sano-asa-nuwireguye-ku-ndirimbo-sakwe-sakwe-133345.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)