Alyn Sano yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye "... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ati: 'Ntabwo nzi ahantu umuco uba uri kuva, ariko njyewe ibintu byose bibaho ku isi mbibonamo umuco, rero ntabwo ari umwihariko ngo ni umuco cyangwa se iki gusa ariko by'umwihariko nyine umuntu aba afite aho ava kandi aba agomba guhagararira ahantu ava.

Na none impamvu indirimbo yitwa ''Sakwe Sakwe'' kandi rigarukamo rimwe ni ukubera ko mu buhanzi bwanjye, ntabwo mba ncaka ko igihangano cyanjye gihita gisobanuka ako kanya, kuko ntekereza ko iyo igihangano cy'umuntu gihise gisobanuka ako kanya, ntabwo umuntu aba agifite amatsiko yo kucyumva.

Iyo uyisobanukiwe ubwo biba birangiye kandi njyewe mba ncaka ibintu ngo bihore ari mu matwi cyangwa mu maso y'ubireba cyangwa ubyumva. Rero niyo mpamvu natangiye nsakuza abantu mbabaza, hanyuma indirimbo nkayita Sakwe Sakwe kugira ngo ikomeze nyine igarure iyo mpamvu nashatse ko abantu bumva iyo ndirimbo'.


Alyne Sano yasobanuye aho izina Sakwe Sakwe ryaturutse

Alyne Sano avuga ko nta kintu yagendeyeho ahitamo iyi ndirimbo kugira ngo abe ariyo abanza kurekura kuko yahisemo, gusa ariko yari ataramenya indirimbo izakundwa. Ariko avuga ko indirimbo yayikoreye amashusho mbere y'uko album ijya hanze.

Asobanura ku mpamvu mu ndirimbo ye yaririmbyemo umuhanzi Nyakwigendera Yvan Buravan, yagize ati: 'Asobanuye umuntu urenze cyane ku muziki wa Alyn Sano kuko yahoze ari ikitegererezo cyanjye. Ni n'umuntu ufite impano idashidikanwaho, wa muntu nyine impano ye umuntu aho yaba aturuka hose, ntabwo yaburana ku mpano ye, rero nkunda umuntu umeze gutyo, ikindi ni umunyabigwi'.

Ku kijyanye n'icyo Alyn Sano yagendeyeho yandika iyi ndirimbo yagize ati: 'Ntabwo nari ndi kuririmba ngenyine, ariko nyine buri muntu acirwa urubanza, ahubwo ikintu nari ngambiriye muri iyi ndirimbo ni ukutemerera ibyo bigucira imanza kugira icyo zigukoraho cyangwa se nawe kutagira umuntu ucira urubanza. Urebye ni ubwo butumwa buri mu ndirimbo niyo mpamvu nayise ngo "Sakwe Sakwe" hanyuma nkabaza umugani w'umugenurano uvuga ngo banegurana ari inege'.

Mu ndirimbo harimo abantu barenga 25 yakoresheje bafite akazi gatandukanye, hakaba harimo n'umuhanzi Chriss Eazy wayikoreye 'editing' ari nawe wakoze indirimbo Boo and Bae. Alyn Sano agaruka ku buhanga bwa Chriss Eazy mu gukora indirimbo yagize ati: " Burarenze, nibwo buhanga bwa 1 mba numva burenze kurusha ubuhanga bwose bwa Editing naba narahuye nabwo, guhera ku ndirimbo yitwa Radio nta wundi urankorera indirimbo'.

Yakomeje avuga ko bitewe n'uko na Chriss Eazy nawe aba ari mu mishinga ye biba bigoye ariko akora uko ashoboye akamukorera indirimbo ye ikarangira. Avuga ko hari abandi ba producers ariko we akaba ari hejuru cyane ku buryo bikunze ari we wenyine bazajya bakorana gusa.


Alyne Sano yavuze ko umuhanzi unakora indirimbo Chriss Eazy ariwe bahuza mu kazi

Ishenge Lab Ltd, uyu muhanzi yavuze ko ari kompanyi iri kumufasha gukora imiziki ye cyane ko ari nabo bamufashije gukora indirimbo Boo and Bae. Indirimbo "Say less" yakoranye na Fik Fameika ndetse na Sat- B imaze amezi 8 isohotse, yatangaje ko ari indirimbo yakunzwe cyane mu gihugu cy'u Burundi, gusa ariko akaba atahamya neza ko ari na ko yakunzwe mu gihugu cya Uganda.

Alyn Sano umaze igihe kingana hafi n'imyaka 6, yagize icyo avuga ku rugendo rwe kuva yatangira umuziki, yagize ati' Urugendo rwanjye rw'imyaka 5 mu muziki iri gusatira 6, natangiye umuziki bya kinyamwuga mu mwaka wa 2018, mbere nakoraga umuziki ariko nasubiragamo indirimbo z'abandi bantu (cover).

Rero ngitangira kumva ngo Alyn Sano byatangiye muri 2018, byari ibintu ntari nzi ko bimeze gutya, ni kwa kundi ufata inzira wumva izoroha utazi ibintu uzahuriramo nabyo, njya kubona mbona ndi kugenda ngwa mu mahwa menshi cyane ariko ku bw'amahirwe n'ayanjombye inkovu zigenda zikira ntabwo zitinda. Ni ibintu bishoboka ariko bisaba imbaraga zo kudacika intege no kugira umurava'.

Alyn Sano yakomeje agira inama umwana w'umukobwa ushaka kuba yatangira umuziki, anamuhishurira umutego uba muri uyu muziki Yagize ati' Umwana w'umukobwa umutego namuhishurira uba muri uyu muziki ni uko kugira ngo uge kuvuga ngo uri umuhanzi ukomeye, bizagusaba gukora cyane kurusha umuhungu, uko niko kuri kubabaje.

Kuko bazahora bagushyira mu cyiciro n'ubundi cy'umuhanzi w'umugore icyo wakora cyose. Rero bizagusaba gukora cyane kugira ngo werekane imbaraga, niba umuhungu akoze indirimbo, wowe bizagusaba gukora 3 kuko dufite igarukiro hari n'ahantu uba wumva ngo umuhungu ngo ntabwo yayumva kubera ko nabavuzemo'.


Alyn Sano yagiriye inama umwana w'umukobwa wifuza kuza mu muziki

Alyne Sano yakomeje avuga ko hari indirimbo abahanzi b'abakobwa baririmba ari nziza ariko ugasanga abahungu ntibazikunze ngo ni uko ubavuzeho, nyamara umuhungu nubwo yaririmba ku bakobwa, ntibiyibuza gukundwa ndetse n'abakobwa bakayikunda.

Yavuze ko kuba uri umuhanga nta kintu na kimwe bimaze ahubwo ko icya mbere ari umurava, avuga ko abantu benshi bageze kure (successfully) abenshi usanga nta buhanga burenze bafite. Yavuze ko umwana w'umukobwa ashobora kuririmba atari umuhanga ariko afite umurava ariko agakundisha abantu ibintu ibintu bye.

Ati' Ibyo bintu nta nubwo twanabigarukaho, kuko ni byo byonyine bishoboka kurusha uko ufite impano ukiringira ubuhanga, uretse kuza abantu bakubwira ngo uri umuhanga nta kindi kintu bagukorera. Ikindi kandi buriya ntabwo muri iki gihe indirimbo kugira ngo ikundwe bigisaba ubuhanga'.

Alyn Sano yavuze ko abantu baba bagomba kububahira ibyo baba barakoze

Ku mpamvu Alyn Sano yakoresheje abantu benshi (25), yavuze ko n'ubusanzwe ariko akora (akoresha abantu benshi), kuko biramufasha cyane, bigatuma buri wese ashyiraho igitekerezo cye, bikaba byamurutira uko umuntu umwe yashyiramo igitekerezo kimwe.

Avuga ko akiri muri Korali abantu bakundaga kumubwira ko ari mubi, ati' Ibyo byabayeho, ariko nkiri muri korali intumbero yanjye ntabwo yari ukugumamo, ahubwo numvaga ncaka kuzaba umuhanzi urenze ku buryo na n'ubu ntarabibona. 

"Rero ntabwo muri korali nahavanwe n'ikintu cyo kuvuga ngo ntabwo bampa agaciro, oyaah! Navuyemo kubera ko igihe cyari kigeze ko mvamo nanjye nkajya gutangira ubuzima busanzwe".

Ati "Rero buriya umuhanzi iyo umuntu akubwiye akantu wumva kagukoze ku mutima, nanjye niko byangendekeye cyane ko nari ntaramenya abantu, umuntu akakubwira ngo ufite impano ariko ikiii, nkumva binkozeho nanjye nkumva ntangiye kubangamirwa'.

Alyn Sano yakomeje avuga ko byamuhungabanije ku muziki we cyane agitangira kuko hari ubwigenge atari afite kuko yumvaga ko hari urwego rw'ubwiza atari afite, ibyo bikamukomeretsa cyane, gusa ariko kuri ubu nta kintu gishobora kumuhungabanya kuko yahuye na byinshi.

Agendeye ku kuba Yvan Buravan yaratwaye igihembo cya Prix Decouvetes RFI muri 2018, yaza ntibivugwe nyamara ubu akaba ari kuvugwa cyane atagihari, yagize ati' Icyo mbivugaho ni uko tukiri kwiyubaka, imyidagaduro yacu isa n'iri gukora.

Rero abantu bagomba kumenya ko uko bumva indirimbo zacu zikabaryohera, ari nako twagakwiye guhabwa ako gaciro kuko ntabwo umuntu agenda ngo akore indirimbo ejo mu gitondo uzabyuke ikuryohere, aba yashyizemo akazi. 

Rero ako kazi aba yashyizemo nawe uba ugomba kukamenya kandi ukamuha agaciro gakwiye atari kwa kundi ujya kubona umuntu usanzwe ukunda indirimbo ye agacaho ukamureba ukavuga uti 'ese burya Alyn Sano ni muto kuriya, uzi ko najyaga mureba nkabona ni munini kuri camera' bikarangirira aho nta no kukubwira ngo ndagukunda".


Alyn Sano yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Sakwe Sakwe" ya mbere kuri album Rumuri

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Alyn Sano "Sakwe Sakwe" 



Reba hano ikiganiro kirambuye inyaRwanda yagiranye n'umuhanzikazi Alyne Sano



Yanditswe na Dieudonne Kubwimana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133322/alyn-sano-yasobanuye-byinshi-ku-ndirimbo-ye-sakwe-sakwe-anakomoza-ku-mahwa-yamujombye-mu-m-133322.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)