Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 yatangiriye kuri Kigali Péle Stadium.

Umukino ufungura iyi Shampiyona wabaye ku Isaha ya Saa moya z'umugoroba, ni umukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino warangiye ikipe ya Gikundiro itsinze ku bitego 2-1.

Ni umukino watangiye uri ku rwego rwo hejuru kuko wakinirwaga mu kibuga hagati, cyane cyane ikipe ya Rayon Sports ari nayo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 11, nibwo Charles Bbale yafunguye amazamu.

Ntibyaje kurangirira aho kuko ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane kugeza ubwo hari ku munota wa 18 w'umukino, Rutahizamu Youssef Rharb yabonye igitego cya kabiri nyuma y'umupira Joackim Ojera yateye ugarurwa n'umunyezamu wa Gasogi.

Iki gitego cyatsinzwe na Youssef kikaba cyari icya kabiri muri uyu mukino nicyo cyatandukanyije Impande zombi, kuko igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri nibwo habayeho impinduka kuri Gasogi United yakinaga ishaka kwishyura ndetse no kuba yabona intsinzi, ariko ibyo byageze ku munota wa 90 w'umukino iba ibonye igitego kimwe.

Ni igitego cyabonetse kuri Penaliti yatewe na Malipangu Christian ayinjiza bimworoheye, ni nyuma y'ikosa yari akorewe mu rubuga rw'amahira na Serumogo Omar bityo iyo penaliti ayinjiza bitamugoye.

Icyo gitego kimwe cya Gasogi cyasangaga bibiri byatainzwe na Rayon Sports mu gice cya mbere nicyo cyarangije umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2023-2024.

Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Indi mikino irakinwa kuri iki cyumweru ndetse no kuwa mbere, uko indi mikino y'umunsi wa mbere ikinwa:

Police FC vs Sunrise FC

Kiyovu SC vs Muhazi United

Amagaju FC vs Mukura VS

Etoile de l'Est vs Musanze FC

Etincelles FC vs Gorilla FC

APR FC vs Marine FC (POSTPONED)

AS Kigali vs Bugesera FC

 

The post Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-mukino-ufungura-shampiyona-ya-2023-2024-rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-mukino-ufungura-shampiyona-ya-2023-2024-rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-2-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)