Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa', anashyira ibuye ry'ifatizo kuri 'Zaria Court Kigali' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry'iserukiramuco rya Afurika rizwi nka 'Giants Of Africa' ritegurwa na Masaï Ujiri.

Perezida Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame, Umunya- Nigeria, Masaï Ujiri usanzwe ayobora ikipe ya Toronto Raptors isanzwe ikina irushanwa rya Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Ibi birori byabereye mu nyubako ya BK Arena, byari byitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye ku mugabane wa Afurika, byahuriranye kandi no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango (Giants Of Africa) umaze ushinzwe na Ujiri.

Giants Of Africa ni umuryango usanzwe ufasha guteza imbere urubyiruko rwa Afurika I rukina umukino w'intoki wa Basketball ndetse no gufasha ibihugu bitandukanye mu bikorwa remezo.


Aha hakaba ari naho Masaï yafashije igihugu kubaka ibibuga bitandukanye harimo icya Kimironko ndetse no kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Kuri iki cyumweru kandi ni naho hatashwe ibibuga bibiri byubatswe mu ishuri ry' Agahozo Shalom Youth Village' riherereye mu karere ka Rwamagana, iki kibuga kikaba cyaratashywe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe kandi na Masaï Ujiri.

Ibi birori byo kuri iki cyumweru kandi byasojwe n'igitaramo cyabereye muri BK Arena, ni igitaramo cyasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bayobowe n'umunya- Tanzania, Diamond Platinumz.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kandi nibwo hakomeje ibikorwa bya Gians of Africa, birimo gushyira ibuye ry'ifatiza ahazubakwa ibikorwaremezo bizafasha mu guteza imbere agace k'umujyi wa Kigali.

I Remera ahahoze hakorera RBC niho hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwa remezo binyuranye, birimo ibibuga by'imikino inyuranye, hoteli n'ibindi.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masaï Ujiri usanzwe ayobora Giants Of Africa.

Aka gace kahawe izina rya Zaria Court Kigali, ni izina rifitanye inkomoko naho Masaï akomoka ku gihugu cya Nigeria kamwe mu gace uyu mugabo yakuriyemo.

Zaria Court Kigali izaba igizwe n'ibice bitandukanye birimo Hoteli izaba igizwe n'ibyumba bigera kuri 80, aho abantu bazakorera siporo hazwi nka Gym n'ibindi.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Zaria Court izarangira n'ukwezi k'Ugushyingo 2024 naho itangire gukorerwamo muri Gashyantare 2025.

The post Amafoto â€" Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa', anashyira ibuye ry'ifatizo kuri 'Zaria Court Kigali' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-kagame-yatangije-iserukiramuco-rizwi-nka-giants-of-africa-anashyira-ibuye-ryifatizo-kuri-zaria-court-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-kagame-yatangije-iserukiramuco-rizwi-nka-giants-of-africa-anashyira-ibuye-ryifatizo-kuri-zaria-court-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)