Kuri uyu wa 2 kanama 2023, nibwo Jean Luc KARAMUKA (Junior Multisystem) yasezeweho bwa nyuma.
Umubyeyi we washimiye Imana ko Junior atashye nk'umukiranutsi , yavuze ko kuri we atari umwana we gusa , ahubwo yari umugabo we n'inshuti ye idasanzwe kandi azamukumbura.
Junior Multisystem yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2023 azize indwara y'impyiko yari amaranye igihe ariko atabizi, ni indwara yamufashe mu gihe yari ahanganye no gukira akaboko yari amaze igihe aciwe nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu 2019.