Amarozi yagejejwe no muri BK Arena! Senegal yaje i Kigali izanye na mwalimu wo gukora ubufindo ndetse byanabahiriye ariko mwalimu wabo yafashwe amashusho mu ibanga rikomeye ubwo yakoraga ubufindo bwe - videwo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ikipe ya Senegal yakinaga n'ikipe ya Mali, uwaje aherekeje ikipe ya Senegal yakoresheje ibisa nk'amarozi. Uyu mugabo yari afite icupa ry'amazi iyo ikipe ye bayatakaga yasukaga amazi mu ibase, barekera kuyataka nawe akarekera.

Bivugwa ko aya mazi yakoreshaka atari amazi asanzwe cyangwa se ngo abe yayazaniye kuyanywa, ahubwo ngo ni amazi adasanzwe yo gukoresha ubufindo.

Ibi kandi byabaye ubwo ikipe ya Senegal y'abagore muri Basketball yakiniraga I Kigali n'ikipe ya Mali mu mikino ny'Africa FIBA.

Ni umukino waje kurangira ikipe ya Senegal itsinze Mali amanota 75 kuri 65, umukino wabereye muri BK Arena I kigali.



Source : https://yegob.rw/amarozi-yagejejwe-no-muri-bk-arena-senegal-yaje-i-kigali-izanye-na-mwalimu-wo-gukora-ubufindo-ndetse-byanabahiriye-ariko-mwalimu-wabo-yafashwe-amashusho-mu-ibanga-rikomeye-ubwo-yakoraga-ubufindo-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)