Amasezerano ya Miliyoni 25 z'Amayero hagat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bije nyuma yaho ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kigiranye amasezerano n'iyi kipe ifite igikombe giheruka cya Shampiyona y'u Budage ya Bayern Munich. 

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 azamara imyaka 5,iyi kipe izajya yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. 

Kuri buri mukino Bayern Munich yakiriye kibuga Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.

Muri icyo gihe kingana n'imyaka 5,FC Bayern Munich izahabwa agera kuri Miliyoni 25 z'Amayero kubera ko iki cyiciro cyo kwamamaza muri Sitade cyishyurwa Miliyoni 5 z'amayero ku mwaka umwe w'imikino.

Usibye ibyo kandi muri aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) mu gufungura ishuri ryigisha mupira w'amaguru abakiri bato haba abakobwa n'abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y'abatoza mu Rwanda.

Bayern Munich mu kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda ije yiyongera ku ikipe ya Arsenal ikina Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain ikina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa.


Sitade ya Bayern Munich, ahazajya hashyirwa ibyapa byamamaza Visit Rwanda 


FC Bayern Munich yiyongere kuri Arsenal na Paris Saint-Germain



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133660/amasezerano-ya-miliyoni-25-zamayero-hagati-yu-rwanda-na-bayern-munich-133660.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)