Amatike y'igitaramo cya Tiwa Savage na Davido yashize ku isoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe abahanzi bakomoka muri Nigeria, Davido na Tiwa Savage bazasusurutsa Abanyarwanda mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya 'Giants of Africa', amatike yamaze gushira ku isoko.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba tariki ya 19 Kanama 2023 muri Kigali Arena ku isaha ya saa 14h.

Davido waretswe urukundo n'Abanyarwanda ubwo aheruka i Kigali, abinyujije ku mbuga nkoranyambaa ze yateguje abakunzi b'umuziki we ko mu mpera z'iki cyumweryu azaba ari i Kigali.

Ati "Mu mpera z'iki cyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali."

Mu gihe kizaba ku wa Gatandatu w'iki, iyo ugiye ku rubuga rwacuruzaga aya matike, wakirwa n'ubutumwa bukubwira ko amatike yashize ku isoko.

Uretse aba banya-Nigeria Davido na Tiwa Savage, iki gitaramo kizaririmbwamo Tayla na Bruce Melodie.

Ni nyuma y'uko tariki ya 13 Kanama 2023, Diamond Platnumz yari yatanze ibyishimo mu gitaramo gifungura iri serukiramuco.

Amatike y'igitaramo cya Davido na Tiwa Savage yashinze ku isoko



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatike-y-igitaramo-cya-tiwa-savage-na-davido-yashize-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)