Amaze imyaka 3 namezi 7 muri Guverinoma ! By... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura igihe gito umwaka w'amashuri 2023-2024 ugatangira, Nyakubahwa Perezida Kagame aherutse kugira Twagirayezu Gaspard Minisitiri mushya w'uburezi, wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, umwanya yari amazeho imyaka itatu n'amezi arindwi.


Twagirayezu Gaspard abaye Minisitiri mushya wa Minisiteri y'Uburezi asimbuye Dr Uwamaliya Valentine wahawe izindi nshingano

Minisitiri mushya yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ubumenyamuntu n'Ubutabire.

Kuva 2008 kugeza 2012, yigaga Kaminuza muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi mu bya siyanse, amashanyarazi/ibikoresho by'ikoranabuhanga, yakomerejeho ahakura indi mpamyabumenyi ya Masters mu bijyanye na Siyanse, Amashanyarazi, Mudasobwa no gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by'abaturage.

Agisoza Masters, yahise aba umushakashatsi muri gahunda igihugu cyari gifite ya NASA DEVELOP aho yakoze amezi arindwi, nyuma atorerwa kuba umuhuzabikorwa w'ikigo cy'ubumenyi 'Agahozo Shalom Youth Village' kugeza mu Ukwakira 2014 agizwe umukozi wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST) kugeza muri Nzeri 2019.

Kuva icyo gihe kugera muri Gashyantare 2020, yagizwe Umusesenguzi mukuru w'ingamba na Politiki Njyanama. Uwo mwanya waje kumufungurira amarembo yinjira muri Guverinoma y'u Rwanda kuko yahise agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, umwanya amazemo imyaka itatu n'amezi arindwi kugeza agizwe   Minisitiri w'uburezi muri uku kwezi.


Minisitiri Twagirayezu Gaspard mu 2020 arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye

Hon Twagirayezu acyiga mu mashuri yisumbuye yakundaga umuziki cyane ko yanabaga mu itsinda ry'ikigo muri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo. Avuga ko kuba yarabaye muri iri tsinda acuranga ibyuma by'umuziki imyaka igera kuri itanu byamwigishije gusubiramo ikintu cyane ashyizeho umwete kugeza akimenye.

Avuga ko impamvu yabaga mu matsinda atandukanye adafite aho ahuriye n'amasomo, ari uko yari umunyeshuri udakunda  kwicara hamwe ngo ahugire ku masomo gusa. Yiga muri kaminuza, yagiye afatanya na bagenzi be mu mishinga itandukanye irimo kuzanira amazi abaturage, ishoramari n'iyindi mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije u Rwanda.


Minisitiri avuga ko yanabaye umukorerabushake muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga

Minisitiri Twagirayezu abaye uwa 16 mu bagiye bahabwa inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri yakunze gufatwa nk'igoranye bitewe nuko hari abayigeragamo bagahita bavamo rugikubita.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133797/amaze-imyaka-3-namezi-7-muri-guverinoma-byinshi-kuri-minisitiri-wa-16-wuburezi-133797.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)