Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba n'umuvanzi w'imiziki 'DJ', yarikoreje nyuma yo kugaragara mu mashusho ara kubyinana n'umunyamakuru mugenzi we.
Anita Pendo yagaragaye ari kubyinana na Murindwa Augustine basanzwe bakorana kuri Magic FM.
Babyinnye umubiri ku wundi gusa Murindwa wari wagize isabukuru, yaje guhabwa urwamenyo kubera ukuntu yananiwe kumanuka ngo agere hasi nka Anita Pendo.
Anita Pendo yahise aboneraho kwifuriza Murindwa isabukuru y'amavuko, yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko Murunda Augustine, Imana iguhaze uburame, iguhe amafaranga n'umugore.'