APR FC yiyunze n'abafana yikiza Gaadiidka FC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Wa Kane taliki 24 Kanama 2023 Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino ikipe Gaadidka FC yakinagamo na APR FC. 

Gaadiidka FC yo muri Somalia yari yakiriye uyu mukino  mu Rwanda APR FC nyuma y'uko ariyo yabisabye kubera ko nta kibuga cyemewe na CAF bafite kuko ubusanzwe imikino yabo bayakirira mu gihugu baturanye cya Djibouti.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 ,ku ruhande rwa Gaadiidka FC cyari cyatsinzwe na MOHAMMED Hussein naho ku rwa APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma Chukuemeka.

Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana Shampiyona y'icyiciro cya mbere y'umwaka ushize w'imikino yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda Gaadiidka FC kugira ngo ibone gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Mu gice cya mbere cy'umukino Gaadiidka FC yakoresheje amayeri menshi yo gutinza umukino iniharira uburyo mu kubona amahirwe menshi imbere y'izamu harimo imipira y'imiterekano ariko gutsinda igitego ntibyakunda.

Igice cya mbere kigiye kurangira na APR FC yashoboraga gufungura amazamu aho Ruboneka na Mbaoma bari imbere y'izamu bonyine bafite umupira ariko gutereka mu nshundura biranga.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC ihita ikora impinduka mu kibuga kugira ngo ishake igitego hakiri kare havamo Nshimirima Ismael hinjiramo Kwitonda Alain 'Bacca'.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina ubona bakaniye cyane bashaka igitego maze kuwa 55 bahita bakinona gitsinzwe na Apam Bemol ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Gaadiidka FC yabaye n'iyibuze maze bikomeza guhereza amahirwe abasore ba APR yo gukomeza gukina neza.

Umukino ugiye kurangira, Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye Apam Bemol yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira mwiza na Fitina Ombolenga.

Umukino warangiye APR FC ikomeje ku nyiranyo cy'ibitego 3-1 ikazahura na Pyramids yo mu Misiri tariki 15 z'Ukwezi gutaha ku wa 09 mu ijonjora rya kabiri.



Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Gaadiidka FC babanje mu kibuga 

APR FC izakina na Pyramids mu Cyiciro gikurikiyeho 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133577/apr-fc-yiyunze-nabafana-yikiza-gaadiidka-fc-133577.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)