APR yatangiye Playoffs yigaranzura Patriots, REG BBC yisasira Espoir BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umunsi wa mbere wa kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs" aho APR mu bagabo n'abagore bitwaye neza n'aho REG BBC igatsinda Espoir BBC.

Muri LDK ntabwo byari byoroshye guhera ku isaha ya saa 19h aho mu bagore APR WBBC yakinaga na The Hoops RWA bakaza gukiranurwa n'iminota yinyongera.

APR yaje kwitwara neza itsinda agace ka mbere ku manota 19-11, The Hoops nayo yahise isubiza neza itsinda agace ka kabiri ku manota 21-10. Amakipe yagiye kuruhuka The Hoops iri imbere n'amanota 32-29.

APR yagarutse mu gace ka gatatu yisubiyeho maze ikegukana ibifashijwemo n'abarimo Akon Rose watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23), yegukanye aka gace ku mano618-12.

The Hoops nayo binyuze mu bakinnyi barimo Dusabe Jane batsinze agace ka nyuma ku manota 20-17, umukino urangira amakipe anganya 64-64 bahita bitabaza iminota yinyongera, APR iyitsinda ku manota 10-5. Umukino warangiye wegukanywe na APR WBBC ku manota 74-69.

Kuri iyo saha kandi ya saa 19h, muri Kigali Arena REG BBC yarimo icakirana na Espoir BBC.

REG BBC yaje kwegukana umukino ku manota 85-79 mu mukino wayigoye mu gace ka nyuma.

Agace ka mbere REG BBC yakegukanye byoroshye ku manota 27-11. Espoir BBC ibifashijwemo n'abasore nka Turatsinze Olivier yegukanye agace ka kabiri ku manota 22-19. Bagiye kuruhuka ari 46-33.

Agace ka 3, Adonis Filer wa REG BBC wananatsinze amanota menshi muri uyu mukino (31), yagaragaje urwego rwo hejuru cyane byatumye ikipe yegukana aka gace ku manota 26-24.

Agace ka nyuma Espoir BBC yagakinnye nko gupfa no gukira, Irumva Heritier na Turatsinze Olivier wari wahiriwe n'amanota 3 bafashije ikipe yabo kwegukana aka gace ku manota 22-13, gusa REG niyo yegukanye umukino ku manota 85-79.

Ku isaha ya saa 21h hari hateganyijwe undi mukino karundura wa kamarampaka wo APR BBC yakinnyemo na Patriots BBC yayitsinze muri shampiyona, benshi bari bategereje kureba niba koko Patriots iyisubira, gusa APR yaje kuyitsinda 69-59.

Patriots niyo yatsinze agace ka mbere ku manota 22-19. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR watsinze amanota menshi muri uyu mukino (20) yaje kuyifasha kwegukana agace ka kabiri ku manota 19-7. Bagiye kuruhuka APR ifite 38-29.

APR yakomerejeho itsinda agace ka 3 ku manota 18-14, Patriots BBC yegukanye agace ka nyuma ku manota 16-13 ariko APR iba ari yo yegukana umukino ku manota 69-59.

Iyi mikino izakomeza ejo ku wa Gatanu aho kugira ngo ikipe igere ku mukino wa nyuma bisaba kuba yaratsinze imikino 3 muri 5 aya makipe azahuramo.

Abafana bari bahari ku bwinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yatangiye-playoffs-yigaranzura-patriots-reg-bbc-yisasira-espoir-bbc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)