Arerekeza muri Kiyovu Sports ko Djabel afite ubwoba bwo kuguma muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ikipe ya Al Shabab yo muri Saudi Arabia idasinyishije kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza ko iyi kipe yamutiza ariko yo igashaka kumugumana.

Manishimwe Djabel mu ntangiriro z'ukwezi gushize nibwo yumvikanye n'iyi kipe ya APR FC asigaraniye imyaka 3 y'amasezerano kujya mu ikipe yo hanze y'u Rwanda yamwifuzaga.

Djabel wari wizeye guhita asinyira ikipe ya Al Shabab yo muri Saudi Arabia ku bihumbi 135 by'amadorali nk'amafaranga aguzwe, yari yumvikanye na APR FC ko bazagabanira hagati, bityo akaba yishyuye imyaka yari abasigaraniye.

Gusa iyi kipe itari yiteguye kumurekura, yamubwiye ko mu gihe bitakunda yahita ayigarukamo kuko nabo bamukeneye.

Ku bw'amahirwe make iyi kipe ntabwo yashimye Djabel nyuma yo kumenya ko umwaka ushize w'imikino wa 2022-23 atakinnye imikino ihagije imusaba ko yashaka ikipe akinamo amezi 6 akazagenda muri Mutarama 2024.

APR FC nyuma yo kumenya ko byanze, yahise imwandikira imumenyesha ko ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023 agomba guhita atangira imyitozo.

Manishimwe Djabel yanze gusubira muri APR FC ahubwo abasaba ko bamutiza kuko muri APR atizeye umwanya wo gukina ahuhwo yajya aho azabona umwanya.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ntabwo yabyumvaga ariko nyuma y'ibiganiro birebire baje kwemera kumutiza muri Kiyovu Sports nk'uko yari yabisabye.

Amakuru yavugaga ko ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri yagombaga gutangira imyitozo ariko ntabwo yigeze ayigaragaramo.

Ndetse amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ikipe ya Kiyovu Sports yari itaremera kwakira uyu mukinnyi ushaka kuyijyamo nk'intizanyo.

Manishimwe Djabel ntaramenya aho azerekeza



Source : http://isimbi.rw/siporo/Arerekeza-muri-Kiyovu-Sports-ko-Djabel-afite-ubwoba-bwo-kuguma-muri-APR-FC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)