Ari gucurisha ibindi bikweto bishya kugira ngo azemeze Abanya-kigali! Umunyarwenya ugezweho muri iyi minsi ategerejwe i Kigali aho azazana n'ibikweto bye bimeze nk'umufuka wa 100kg - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ari gucurisha ibindi bikweto bishya kugira ngo azemeze Abanya-kigali! Umunyarwenya ugezweho muri iyi minsi ategerejwe i Kigali aho azazana n'ibikweto bye bimeze nk'umufuka wa 100kg.

Umunyarwenya umaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Eric Omondi, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali aho azataramira abakunzi b'urwenya muri Seka Live, igitaramo giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2023.

Uyu munyarwenya uheruka i Kigali ku wa 30 Werurwe 2022 azahurira ku rubyiniro rumwe n'abarimo Arthur Nkusi, MC Kash, Loyiso Gola, Muhinde, Mavide na Pazzo bakora nk'itsinda.

Omondi agiye kugera i Kigali nyuma yo gutaramira muri Uganda ku wa 9 Nyakanga 2023 mu gitaramo cyateguwe na Alex Muhangi yahuriyemo na Diamond Platnumz.



Source : https://yegob.rw/ari-gucurisha-ibindi-bikweto-bishya-kugira-ngo-azemeze-abanya-kigali-umunyarwenya-ugezweho-muri-iyi-minsi-ategerejwe-i-kigali-aho-azazana-nibikweto-bye-bimeze-nkumufuka-wa-100kg/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)