Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w'umunyarwanda yashimuse ikibuga cy'indege muri Amerika mu gihe cy'amasaha ubundi ahambikira impeta y'urukundo abagenzi bose bashungereye (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w'umunyarwanda yashimuse ikibuga cy'indege muri Amerika mu gihe cy'amasaha ubundi ahambikira impeta y'urukundo abagenzi bose bashungereye.

Umuhanzi Young TG ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yapfukamye atera ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we, mu birori byishimiwe na benshi kubera uburyo byari biteguye.

Young TG yambitse impeta Uwase bakunze kwita KB amusaba ko yamubera umugore.

Ibi birori byabereye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Louisville International Airport.

Young TG aherekejwe n'inshuti ze ku kibuga cy'indege bagitatse indabo z'amabara y'umutuku nuko uyu musore apfukama aho abantu bose bamwitegeye, abagenzi bari bagiye gutega indege buriwese yari afite amatsiko y'ibigiye kuhabera.

Ubwo Uwase yageraga ahabereye ibirori byo kumutungura yatunguwe cyane, mubineza neza byinshi araza ahobera umukunzi we, nuko uyu musore amwambika impeta y'urukundo.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/ariko-abanyarwanda-baratwika-umuhanzi-wumunyarwanda-yashimuse-ikibuga-cyindege-muri-amerika-mu-gihe-cyamasaha-ubundi-ahambikira-impeta-yurukundo-abagenzi-bose-bashungereye-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)