Itsinda ry'abagore b'ikimero ndetse bajejeta ifaranga, Kigali Boss Babes bongeye kurikoraza hirya no hino bitewe n'ibikorwa byabo bituma abantu batabakuraho ijisho.
Byatangiye ubwo bakiraga umunyamuryango mushya Alice La Boss, amagambo arongera ashira ivuga mu Banyarwanda bakurikira inkuru zo mu myidagaduro kubera ikimero cy'iyi nkumi.
 Byakomeje ubwo bagaragazaga ko ari abakunzi ba Rayon Sports ku munsi w'Igikundiro ndetse bakomereza mu gitaramo cya Ally Soudy aho bari barimbye bidasanzwe.Â
Ally Soudy yatangiye itangazamakuru mu 2007. Yatangiriye kuri radiyo ya kaminuza nkuru y'u Rwanda nkuko yahoze yitwa ibintu bitarivanga ngo Huye ihinduke akarere gatuje. Ariko rero Ally Soudy nawe uwagize uruhare mu rugendo rwe ni Emma Claudine wavugiye bwa mbere kuri Radio Salus. Yamufashe akaboko amubera ikiraro nuko Ally Soudy atangira kuvugira kuri radio bihwaniramo kubera ijwi ryiza yari afite.
Twigarukire kuri bariya bagore bazanye umwihariko utari umenyerewe wagirango Alliah Cool mu byo yakuye muri Nigeria harimo no kwifatira uruganda rw'imyidagaduro ku gakanu. Igitaramo cyabaye ubwa mbere kizana udushya tumenyerewe mu Isi y'imyidagaduro iteye imbere'Hollywood' cyasize byinshi wazabara kugeza utabarutse.Â
Ally Soudy&Friends Live Show yarabaye igenda neza ndetse abahaje batashye bishimye. Mwarabibonye ko Inyarwanda yahababereye ntacyo mwayigaya.
Â
Iri tsinda rigizwe na Ishimwe Alicia uherutse kwakirwa akaba yaraje asanga abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.
Amayeri atatu bakoresheje mu gushimuta igitaramo cya Ally Soudy asanzwe akoreshwa n'abahanzi baba bashaka kwandika amateka no kumara igihe bagarukwaho. Ariko ubundi niko imyidagaduro ikorwa niba uri icyamamare ukagera ahantu bagomba kubimenya banataha bakagenda bakuvuga mu matamatama ndetse baterura bakakuganiraho.
1.Baje mu modoka imenyereweho ibyamamare'Décapotable'Aba bagore binjiye mu ihema rya Camp Kigali banyuze ahantu hacaga abanyacyubahiro. Ntabwo ari buri wese wari wemerewe guca mu muryango aba bagore banyuzemo. Bakigera hafi y'itapi itukura bakije amatara bavuza ihoni. Nuko abari hanze bahise bamenya ko haje umuntu udasanzwe. Twararebye dusanga ni ba bagore bari kugenda bahindura ibintu buhoro buhoro.Â
Ahantu babera akaga bari bafite ababacungira umutekano babiri. Abasore b'intarumikwa rwose babyitoje. Kandi ubwo wumve ko Camp Kigali iba icungiwe umutekano ku buryo haba hari n'abashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu.Ndetse abapolisi baba bari hafi abandi tubisikana.
Aba bagore ibi babikoze kugirango basige inkuru. Imodoka yabo yaraparitse ba basore bahita babakingurira imiryango barasohoka. Nuko abasore bahita bahagarara neza impande zose ku buryo utapfa kwegera bariya bagore.
Ako kanya bahaye InyaRwanda ikiganiro cy'iminota mike bakomeza ku itapi itukura baganiriza televiziyo y'igihugu kuko byatambukaga imbona nkubone kandi ubwo niko ikanzu ya Alliah Cool yakoraga hasi umurinzi witwa James akaba arayifashe nka bimwe mujya mubona ba Rihanna, Beyonce, Kim Kardashian n'abandi bakorera i Hollywood. Ni ibintu nari narifuje imyaka yose maze nkora itangazamakuru ko twazajya tugira igitaramo kikaberamo udushya twiza duteguye. Reka bagere ku nzira iberekeza mu byicaro.
Baje muri Decapotab
Bibo babashije kwinjirana imodoka hafi y'itapi itukura
2.   Abasore barishyuwe ibihumbi 100 Frw bazana icyapa cyanditseho amagambo Kigali Boss Babes
Alafat Kaboy yari ayoboye abafana ba Kigali Boss Babes
Aba basore bari barangajwe imbere na Alafat Kaboy wahoze mu ikipe'Gengo' ya Rocky Kirabiranya baza gutandukana. Kuri ubu uyu Alafat aba hafi Alliah Cool mu bikorwa by'imyidagaduro aba amuri hafi mu buryo butagarira buri wese. Aba basore batangiye kujya batera bakavuga baranguruye ijwi ''Kigali Boss Babes'' turabakunda. Abari aho ntibamenye ikipe yakinnye n'indi n'umutoza wayo kuko ikirori cyari kirimbanyije.
Reka bazagere imbere rero noneho induru ibe yose nka kumwe ku bibuga biba bimeze aho usanga ba Rwarutabura bafite vuvuzela na ba Rujugiro, n'abandi. Ikintu cyose aba bagore bavugaga cyakirizwaga akaruru kumvikanisha ko igitaramo bamaze kugifata bugwate.
Ku itapi itukura bahageze nyuma y'abandi bahasanga abasore bafite icyapa cyanditseho Kigali Boss Babes
3.   Kigali Boss Babes bageze Camp Kigali nyuma y'abandi ndetse bari baraguze imeza iri ahirengeye.
Natangiye mvuga ko aba bagore usibye kuba ari beza, bakaba birata amafaranga nubwo bigoye kumenya niba koko bayafite kuko nta mibare kuri murandasi yerekana ubutunzi bwabo nk'uko ubwa ba Bill Gates bugaragara nubwo abakire benshi badakunze gutangaza ubutunzi bwabo.
 Bari baraguze imeza y'abantu 7 bishyura 250,000 Frws. Ukuntu ari abanyamayeri bategereje ko abantu bose bagera mu ihema. Uhereye kuri Masamba Intore ndetse n'Umuliyetona wari watumiwe twavuga ko ariwe wari umushyitsi mukuru yari yahageze.Â
Baje nyuma ku buryo binjiye mu ihema buri wese akararanganya amaso ngo yirebere buriya bwiza, imiterere n'imyambarire yabo. Babigezeho rwose ku buryo n'uwakora inkuru y'abantu bari bambaye neza baza mu 10 kuko bari babukereye.Â
Ibitaramo nk'ibi byakagiye bisiga inkuru nyinshi zidasanzwe ku buryo bishyushya uruganda rw'imyidagaduro bityo abantu bagakomeza kuruhuka. Mbere y'iri tsinda wasangaga Shaddyboo na Kate Bashabe aribo bahora mu itangazamakuru none ubanza baratanze inda ya bukuru!
Alliah Cool ari guhindura umuvuno i Kigali
Christella arashinguye ndetse afite ikimero, agize KBB (Kigali Boss Babes) yashinzwe muri Mata 2023
Imeza y'abo baba biteretse amacupa y'imivinyo
Kuva ku musatsi kugeza ku nzara baba bambaye ibintu by'agaciro