AS Kigali yakiriye abakinnyi 4 bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yamaze kwakira abakinnyi 4 barimo batatu yatijwe na Police FC ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Kevin Ebene yambuye Mukura VS.

Kevin Ebene ni rutahizamu ukomoka muri Cameroun wari mu baginiro na Mukura VS ndetse yanamukinishije umukino wa gicuti na APR FC wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko itaramusinyisha.

AS Kigali nyuma yo gushima imikinire y'uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, yahise ica ruhinga nyuma Mukura VS ihita imusinyisha akaba yanatangiye imyitozo mu ikipe y'Abanyamujyi.

Uretse uyu mukinnyi, iyi kipe yamaze gutizwa na Police FC abakinnyi 3.

Abo ni rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose ndetse na Ntirushwa Aime.

Iyabivuze Ose azakinira AS Kigali umwaka w'imikino 2023-24
Ndayishimiye Antoine Dominique yatijwe na we AS Kigali
Ntirushwa Aime yatijwe AS Kigali
Kevin Ebene



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yakiriye-abakinnyi-4-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)