Umusaza w'imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yo mu gihugu cya Nigeria, yiyemereye ko yishe umugore we w'imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira ko hari abayobozi bo mu itorero baryamana n'uwo mugore we.
Uwo musaza yafashwe na Polisi, akurikiranywe icyaha cy'ubwicanyi nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor.
Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n'abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira.
Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana barindwi (7).