Axel Rugangura nyuma yo kureba byibura imikino 2 ya buri kipe izaserukira u Rwanda mu mikino ny'Afurika yagize icyo atangaza nk'inararibonye muri ruhago - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inararibonye mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Axel Rugangura uzwi cyane mu kogeza imikino itandukanye kuri Radiyo Rwanda, nyuma yo kureba imikino byibura 2 ya buri kipe izaserukira u Rwanda mu mikino ny'Afurika, yagize icyo atangaza.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Axel yagize ati 'Nyuma yo kureba no kwitegereza imikino ya gicuti byibura iri hejuru y'ibiri(2) y'aya makipe azasohokera igihugu mu mikino nyafurika, mpise nifuza kugira ikibazo kimwe cy'amatsiko nshaka kubaza abantu bari kuzigurira abakinnyi pe!'

Yakomeje agira ati 'Ubazi yambwira abo aribo, akampuza nabo yaba amfashije pe!
Nawe ariko ushatse wagira icyo ubabaza da ntuniganwe ijambo rwose pe!'

Avuze ibi nyuma yuko aya makipe imikino baherutse gukina, Rayon Sports mu mikino 3 yakinnye nta numwe iratsinda, APR Fc yo yatsinze umwe inganya undi.

Rayon Sports izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yanganyije na Vital'O FC yo mu Burundi ibitego 2-2, inganya na Gorilla Fc igitego 1-1 ndetse itsindwa na Kenya Police Fc igitego 1-0.

Mu gihe APR FC yo izaserukira u Rwanda muri CAF Champions League, yatsinze Marine Fc ibitego 3-1, inganya bigoranye na Mukura VC 0-0.



Source : https://yegob.rw/axel-rugangura-nyuma-yo-kureba-byibura-imikino-2-ya-buri-kipe-izaserukira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yagize-icyo-atangaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)