Bagiye mu Ntara pe! Ikipe ya Etoile de L'est yamaze gutanga ubusabe mu ikipe ya Rayon Sports kugirango ikuremo abakinnyi 2 bari bamaze igihe bakunzwe n'abafana benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagiye mu Ntara pe! Ikipe ya Etoile de L'est yamaze gutanga ubusabe mu ikipe ya Rayon Sports kugirango ikuremo abakinnyi 2 bari bamaze igihe bakunzwe n'abafana benshi

Ikipe ya Etoile de L'est ibarizwa mu karere ka Ngoma yamaze gusaba abakinnyi 2 muri Rayon Sports bari bamaze igihe muri iyi kipe bakunzwe n'abafana benshi.

Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka kugabanya abakinnyi kugirango abo ifite nibaba hari izindi mbaraga bakeneye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona (retour) bazabone imyanya.

Amakuru YEGOB dufite ni uko ubuyobozi bwa Etoile de L'est burimo gusaba muri Rayon Sports ko babatiza abakinnyi 2 barimo Moussa Essenu ndetse na Mugisha Francois Masta bakaza kubafasha muri iyi Shampiyona yamaze gutangira nubwo yo yatangiye inyagirwa na Musanze FC ibitego 4-1.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports nibura ishaka kuzasigaraga abakinnyi 26 muri 31 bafite kugeza ubu. Aba bakinnyi biravugwa ko vuba baraba bamaze kwerekeza i Ngoma kujya gutangirirayo ubuzima bushya mu ikipe nshya.

 



Source : https://yegob.rw/bagiye-mu-ntara-pe-ikipe-ya-etoile-de-lest-yamaze-gutanga-ubusabe-mu-ikipe-ya-rayon-sports-kugirango-ikuremo-abakinnyi-2-bari-bamaze-igihe-bakunzwe-nabafana-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)