Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakoresha Urubuga rwa 'YouTube' barimo babiri baturuka muri Uganda n'Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w'Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.



Source : https://yegob.rw/baguwe-gitumo-batatu-bakorera-kuri-youtube-batawe-muri-yombi-bari-gukora-ibyabujijwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)