Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w'Igikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w'Igikundiro

Ku munsi w'ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bagera kuri 30 beretswe abafana ariko harimo 3 batazakomezanya n'iyi kipe nubwo bari mu berekanywe.

Uyu muhango wabaye ku munsi wo kuwa gatandatu ubera kuri Kigali Pelé Stadium hanakiniwe umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n'ikipe ya Police FC ya Kenya igitego 1-0.

Mbere y'umukino ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yaguze ndetse n'abasanzwe n'amanimero bagomba kuba bambaye ariko abarimo Mugisha Francois Masta, Ishimwe Patrick na Iradukunda Pascal bahawe imyambaro ariko ntiyashyizweho amazina yabo.

Amakuru YEGOB dukesha Fine FM ni uko aba bakinnyi batazakomezanya n'ikipe ya Rayon Sports. Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Pascal na Patrick bamanuwe mu ikipe y'abato ya Rayon Sports kuko baracyari bato ariko Mugisha Francois Masta we biravugwa ko umutoza atishimira imikinire ye.

 



Source : https://yegob.rw/bahawe-imyambaro-itagira-amazina-yabo-abakinnyi-3-byamaze-kwemezwa-ko-batazakomezanya-na-rayon-sports-nubwo-beretswe-abafana-ku-munsi-wigikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)