Iri tangazo rivuga ko bakuwe ku myanya yabo ba Perezida Kagame nyuma  y'isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi 'batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Nyuma y'iyimikwa ry'Umutware w'Abakono ryabereye Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka, Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye iki gikorwa  cyabereye  mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.
Kazoza Justin wari wagizwe Umutware w'Abakono yahise akurwaho
Ibi byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n'abayobozi ku rwego rw'igihugu i Rusororo ku Ngoro y'Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.
Muri iyi nama haba Umutware w'Abakono watowe, Kazoza Justin ndetse n'abayobozi mu nzego nk'uru za Leta  bitabiriye uyu muhango , basabiye imbabazi mu ruhame ,si ibyo gusa kandi Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano , Gen James Kabarebe yavuze ko  hari abasirikare   bafunzwe.
Nyuma y'iyi nama, abayobozi mu nzego nkuru bitabiriye kiriya gikorwa banditse bisegura ku Mukuru w'Igihugu, banasaba Abanyarwanda amakosa akomeye bakoze yo kwitabira igikorwa nk'iki kigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Usibye abasabye imbababazi hari n'abeguye ku nshingano zabo barimo uwari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.Â
Mu bayobozi b'inzego nkuru za Leta bitabiriye umuhango wo kwimika Umutware w'Abakono harimo Visi Perezida wa Sena ,Nyirasafari Esperance ndetse nawe wanasabye imbabazi.Â
Undi wasabye imbabazi ku ikubitiro ni Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wanagaragaye mu mashusho acinya akadiho muri uyu muhango.
Nyuma byaje no kuvugwa ko we n'Umutware w'abakono,Kazoza Justin batawe muri yombi ariko Umuvugizi w'Urwego rw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr B Thierry Murangira yavuze ko aya makuru yari yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ntayo azi.
Mu  bayobozi birukanwe na Perezida Kagame harimo Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera
Abandi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara w'Agateganyo.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi.
Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by'agateganyo na Niyonsenga Aimé François.
Yayoboraga Akarere ka Gakenke
Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.
Undi muyobozi wirukanywe ni uw'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo.
Uwanyirigira Marie Chantal yayoboraga Burera kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Mbere yo gufata izi nshingano yabaye Umukozi w'Akarere ka Burera mu Ishami ry'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Amasomero y'Abakuru.
Mu ijambo Gen James Kabarebe yagejeje ku bari bitabiriye inama nyungurana bitekerezo  ya FPR Inkotanyi agaruka ku iyimikwa ry'Umutware w'Abakono yavuze ko ikintu kibi cyamaganwa hakiri kare ndetse kikarandurwa mu maguru mashya.
Agaruka ku basirikare bakuru bitabiriye uyu muhango , Gen Kabarebe yashimangiye ko iyo bibaye gutyo buri wese akamenya abe, ari nabo akoresha iyo ashatse kugira  uwo yikiza , si ibyo gusa kandi yanashimangiye ko kuba FPR Inkotanyi yarabashije guhagarika Jenoside , ikabohora igihugu ndetse ikanacyubaka ari  uko  itigeze yihanganira ikintu kibi.
Kugeza ubu Perezida Kagame ntakintu aravuga kuri iyi Dosiye y'umutware w'Abakono , gusa benshi bemeza ko urutonde rw'abirukanwa rushobora kwiyongera.
Igikorwa cyo kwimika Umutware w'Abakono cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.
Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Andrew Mpuhwe Rucyaha wari Visi Meya wa Musanze  yabimburiye abandi mu kwegura
      Â