Iki giterane gifite Insanganyamatsiko 'Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi' cyatangiye saa 05:00 PM, abarenga ibihumbi bisaga bitatu bari bamaze kwicara muri Auditorium ya Kigali Convention Center ku isaha ya saa 05:40 PM.
Muri iki giterane cy'abagore kizamara iminsi ine hahishuwe ibintu bitandukanye umuvugabutumwa Apotre Mignonne Kabera yaciyemo bigatuma atangiza igiterane cyihariye ku bagore.Â
Ubwo Apotre Mignonne Kabera yari aryamye mu myaka irenga 10 ishize, yagize ihishurirwa, Imana imwereka ikibaya cyuzuye abagore bamwe bacitse amaboko, imwereka ibyapa byanditseho 'Christian na 'Women Foundation Ministries' ndetse imwereka uburyo yakiza abo bantu.
Ni mu butumwa bwatambukijwe iki giterane kigitangira, bukubiyemo intego z'iki giterane gihuza abagore bo mu byiciro byose ndetse baturutse imihanda yose. Kuva ku isaha ya saa 06:04 PM abantu batandukanye bari batangiye kwigisha ndetse no gutanga ubuhamya.
Umubyeyi Floriane wabanjirije abandi yavuze ko yabanye n'ibikomere byo gufatwa ku ngufu akiri umunyeshuri, akaburana n'ababyeyi n'ibindi bigeragezo bitandukanye. Yavuze ko yavuye mu Rwanda mu myaka ya 1980 atura mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza ariko ibikomere byanga gukira.
Mu 1996 uyu mubyeyi yahuye na Apotre Mignone mu Bwongereza, amubona ari kwigisha ubutumwa bwiza kuva icyo gihe yemera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza ahera ko baba inshuti z'akadasohoka kugeza uyu munsi.
Carine umubyeyi w'abana batatu yavuye imuzi ibyago yahuye nabyo byo kuba imfubyi akiri muto, agasigarana inshingano zo kwita ku bavandimwe, ndetse nawe ubwe. Yavuze ko kandi yagize ibindi byago byo kurongorwa akiri muto, akarongorwa n'umugabo nawe ufite ibikomere.
Uyu mubyeyi yavuze ko ibi bikomere byose yagize byaje kwiyongeraho gutabwa n'umugabo kubera ibibazo yari afite, akumva abuze ubuhungiro ariko ko guhura na Apotre Mignone byamuhinduriye ubuzima kuko yabashije kumwereka ko hari ibyo yakora kandi akagera kure, ari nako yegera Imana kurushaho.
Carine yasoje avuga ko 'Umugore afite ubushobozi bwo kugera kuri byinshi' kuko ubu abana be batatu biga mu ishuri ryiza, akagira ubucuruzi bukomeye, kandi akaba amaze kugera kuri byinshi. Yasabye abagore gushikama bagahangana n'ibikomeye kuko aribyo bizabagira abakomeye.
Saa 07:00 PM nibwo Apotre Kabera Mignone watangije iki giterane mu 2011 yakiriwe ku ruhimbi, ahumuriza abitabiriye yongera kwakira abashyitsi ndetse Yakira Umuramyi Alex Dusabe bafatanye kuririmba indirimbo 'Tugumane' ya Chorale Hoziyana yahembuye benshi mu myaka yatambutse.
Nyuma y'iyi ndirimbo abantu benshi batangiye kujya mu mwuka, barafashwa bituma Apotre Mignone asaba ko Alex Dusabe n'abamufashaga bakongeramo indi ndirimbo, bahitamo kuririmba iyo mu gitabo yitwa 'Njye ndi Umukiristo'.
Uyu muvugabutumwa atangira kwigisha yavuze ko Yesu yamusubije umwirondoro 'Identity', kuko yari yaratawe n'umubyeyi we [Papa we], bigatuma agira igikomere cyo kutagira ishusho nziza imbere y'abagabo. Yavuze ko nyuma yo gukizwa aribwo yagize umubyeyi w'Umugabo.
Mignonne yasabye 'Abakobwa n'abagore bose bari hantu bagifite ba papa babo mubakunda' kuko nubwo yaba afite intege nkeya, abana bamubonamo 'Papa', yavuze ko kandi gutanga ubuhamya batabikora mu rwego rwo kubabaza abataragize umutima wo gufata inshingano 'Guilt' ahubwo ko ari amateka baba bagarukaho.
Yakomeje ashima Leta y'u Rwanda yashyize imbere umugore ikimakaza uburinganire, ndetse igaharanira umutekano w'Abanyarwanda bose. Yavuze ko ashima Imana kuba ari mu gihugu kidaheza abagore nkuko biri mu bindi bihugu.
Apostle Mignonne yabanje kwakira abitabiriye iki giterane barimo abo mu nzego nkuru z'Igihugu barimo abaturutse muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, abo mu Nzego z'Umutekano, Ibigo bya Leta, Inzego z'Abikorera ndetse n'abahagarariye Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko Imana yamutumye ku bantu bitabiriye iki gitaramo iti 'Ikanzu Yozefu yasize kwa Mukapotifari yarahiye'. Yavuze ko iyi kanzu igereranywa n'ibyo abantu babitse ku mateka yawe bakoresha bakurwanya ariko ko Imana yabikuyeho.
Yatangiriye ku kigisho kigaruka ku 'Indogobe y'Ingore' yikoreye ibintu byinshi ariko ntibiyibuze kubona no kwegera Imana. Ni ikigisho yasomye mu isezerano rya kera Kubara 22:27 havuga hati 'Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.'
Iki kigisho yavuze ko akigereranya n'imitware yose umugore n'umukobwa bikorera umunsi ku wundi ariko ko bidakwiye gutuma bacika intege ahubwo ko bakwiye gukomeza kurwana iyo ntambara kuko Imana izabakomeza kandi bakagera kure.
Yasoje avuga ko biteze umushyitsi mukuru muri iki giterane ku wa gatanu tariki 11 Kanama 2023 ubwo kizaba gisoje. Yahise Yakira Umuramyi Rehema wo muri Tanzania Atanga ubuhamya bw'uburyo yakuriye mu muryango w'abayisilamu, nyuma yahindura idini bamwe bakamwanga abandi bakajya bamwitaza bavuga ko arwaye SIDA adakwiye kubegera.
Umuvugabutumwa ElHadj wabwirije ijambo nyamukuru kuri uyu munsi wa mbere w'iki giterane yigishije ubutumwa buboneka mu gitabo cya Rusi igice cya Mbere, Umurongo wa gatanu [Rusi 1:5], havuga', maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n'abana be bombi.'
Iki kigisho yavuze ko kigereranywa no kwihangana Rusi yari afite, ava mu gahinda ajya mu kandi, ava mu gihombo ajya mu kindi ariko agakomeza akihangana. Yavuze ko uburibwe hari igihe bwinjiza umuntu mu guceceka, kandi ko iyo ukibasha gutaka uba ukiri muzima.
Yatanze urugero rw'uko iyo habayeho impanuka abantu bagakomereka cyane, abaganga iyo baje bahera k'ucecetse cyane, uri gutaka baba bavuga ko agifite agatege. Yakomeje avuga ko uru rugero abagore n'abakobwa bakwiye kurwigiraho gukomera.
Yasabye abagore n'abakobwa guhanagura amarira barize kubera imiruho n'uburibwe banyuzemo ariko ko Imana ibazi. Yasoje abaha ikizere ko ibibazo byose baciyemo, igihe babimazeho cyangwa n'ababaciriye urubanza bigiye gushira.
Apotre Mignonne Kabera yigishije ikigisho kigaruka ku buryo abantu basigarana ibimenyetso byo kubeshyera abandi, ariko ko Imana igiye kubikuraho
Apotre Kabera yakiriye abitabiriye igiterane 'All Women Conference 2023' mu ndirimbo zirimo 'Tugumane' ya Korari Hoziyana na 'Njye ndi Umukiristu'
Kabera Mignonne yatanze ubuhamya bw'Uburyo yatawe na Papa we, akiri muto cyane
Intumwa Mignonne yatanze ikizere ku bagore baremerewe n'imitware itandukanye
Umuvugabutumwa Elhadj yigishije ikigisho kiboneka mu gitabo Rusi 1:5 kivuga uburyo ibyo waba wikoreye byose utabura kwegerwa n'Imana
Elhadj yasabye abagore n'abakobwa bitabiriye iki giterane kwigira kuri Rusi wahuye n'ibyago bitandukanye ariko akihangana
Umuramyi Rehema yasogongeje abantu ku ndirimbo zizwi yashyize hanze mu myaka yo ha mbere
Mbere yo kuramya, Rehema yatanze ubuhamya bw'uburyo yavukiye mu muryango w'Abayisilamu guhindura idini bikaba ingorabahizi
Rwiyemezamirimo Isimbi uzwi mu Itsinda rya Kigali Boss Babes yari mu bihumbi by'abagore n'abakobwa bitabiriye igiterane 'All Women Together 2023'
Abagize itsinda rya Mackenzie barimo Kathia na Brenda ukorera Power FM bitabiriye iki giterane
Tracy Agasaro uzwi kuri KC2 yishimiye cyane ibyigisho byatangiwe muri iki giterane
Miss Queen Kalimpinya umaze kubaka izina mu mikino yo gusiganwa mu modoka [Rally], yari mu bitabiriye iki giterane
Umuramyi Alex Dusabe yafashije Apotre Mignonne kwakira abitabiriye 'All Women Together 2023 '
Umubyeyi Floriane yatanze ubuhamya bw'Uburyo yafashwe ku ngufu akiri umukobwa, akazenguruka ibihugu bitandukanye ariko atarakira ibyo bikomere
Floriane yavuze ko guhura na Apotre Mignonne Kabera mu 1996 byahinduye ubuzima bwe, yemera kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza
Carine ufite abana batatu yatanze ubuhamya bw'uburyo yahangayitse nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi
Carine yavuze ko ibyo bibazo byaje kwiyongeraho gutabwa n'umugabo bashakanye, ariko akanga akikorera iyo mitwaro kugeza ageze ahashimishije
Amarangamutima yari yose muri iki giterane cyakirijwemo abantu benshi bakemera kwandikwa mu gitabo cy'ubugingo
AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA