Bisa n'aho ubutumire (Invitation) bwabaye bwinshi gusumba abaguze amatike cyangwa se hakaba harateganyijwe intebe nke ugereranyije n'abaguze amatike abemerera kwicara mu myanya yabugenewe.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Cyari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura. Leta y'u Rwanda yasubije Umuganura agaciro gakomeye wahoranye aho kuva muri 2011 yashyizeho umunsi w'ikiruhuko â" buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama â" kugira ngo Abanyarwanda bajye basabana, bazirikane ibyiza bagezeho, banahige gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Inteko y'Umuco ivuga ko 'Umuganura ahuza Abanyarwanda aho bari hose yaba ari mu Rwanda n'ababa mu mahanga.'
Ivuga kandi ko kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo.
'Ruganzu II Ndoli 'Abundura u Rwanda' ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa. Amezi ane yari ashize bamwe mu banya-Kigali bakira kandi babona ubutumwa bwamamaza iki gitaramo.
Byageze n'aho gishyirwa ku byapa ahantu hanyuranye mu Mujyi, abakunzi b'umuco bakangurirwa kuzitabira.
Igitaramo cyaranzwe n'ibice bibiri: Igice cy'indirimbo n'igice cyagarutse ku ruhare rwa Ruganzu II Ndoli mu kwagura u Rwanda.
Ababyinnyi b'iri torero bavuze ko Umuganu ari ikimenyetso cy'ubudasa bw'Abanyarwanda, kandi uwejeje agasangiza abandi mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho.
Bavuze ko Abiru bagiraga uruhare mu guhuriza hamwe abaturage maze bakajya kureba umwami bakamutura ibyo babaga bejeje, Umwami nawe akabareka icyubahiro abagomba kandi akabashimira.
Iki gitaramo muri rusange cyari kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y''u Rwanda n'ab'injyana gakondo n'umuco nyarwanda ndetse n'abakunzi b'itorero Inganzo Ngari.
Icyo muri uyu mwaka kikije cyane ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori 'Abundura u Rwanda"
Ruganzu II Ndori yabaye umwami w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:
Yabaye umwami w'intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y'imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n'umuco wabo byarazimangatanijwe.Â
Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z'u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n'imigenzo nyarwanda harimo n'umunsi w'Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w'ibyo bejeje.
Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n'igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw'abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.
Bategura iki gitaramo bavugaga ko uyu mukino bawitezeho gukundisha benshi amateka y'u Rwanda ndetse 'n'umuco wacu wuje indangagaciro zitandukanye kuva mu gihe cy'abami kugeza uyu munsi.'
Umukino bakinnye warase(kurata) kandi ukeza ubutwari bw'abana b'u Rwanda batazuyaje kubohora igihugu ubutegetsi bubi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.Â
Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w'u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
1.Abakobwa bashinzwe 'Protocol' bakoze batarenga 10
Kompanyi ya Protocol yatanze serivisi zo kwakira abantu muri iki gitaramo, yifashishije abakobwa batarenga 10 berekaga abantu aho kwicara biri mu byatumye buri wese atoroherwa no kumenya aho agomba kwicara.
Ibi byahaye akazi gakomeye aba bakobwa, kuko bahuye n'ikibazo cy'abantu bagiye bijujuta babaza aho bagomba kwicara bagasanga ntahahari.
Byageze n'aho aba bakobwa bifashishwa mu guterura intebe bakagenda bazitera mu myanya y'inyuma aho abantu bagombaga kwicara.
Hari abaguze itike y'ibihumbi 150 Frw yabemereraga kwicara ku meza (Table), bicaye kuri izi ntebe. Bareba iki gitaramo bivovota, bavuga ko ibi bintu 'bidasanzwe'-Abandi bikubuye barataha.
Bamwe mu babashije kwicara mu myanya y'imbere, umwe yacungaga mugenzi we ahagurutse agarurura intebe akicara.
2.Abashinzwe umutekano bakoze batarenga 10
Abasore b'ibigango bazwi nka ba 'Bouncer' bakoze muri iki gitaramo ntibarengaga 10 mu gihe mu busanzwe mu gitaramo nk'iki hifashishwa abasore barenga 40.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bitatu byatumye abari bashinzwe umutekano bahuye n'akazi gakomeye. Byageze n'aho bifashishwa n'abo mu guterura intebe, bafasha abantu kubona aho kwicara.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze mu ijwi riciye bugufi agira ati 'Njyewe nkeneye amafaranga yanjye ndashaka gutaha. Cyereka intebe ntuzijyana kuri sitage [Yabwiraga umukobwa wari uje kumwakira]. Niba mudafite 'table' y'abantu batanu, mureke dutahe.'
Umwe mu bagabo wishyuwe 'Table' y'amafaranga ibihumbi 150 F wabuze aho kwicara, yaganiriye na bagenzi avuga ko bitumvikana ukuntu atahawe aho kwicaraho.
Ati "Nishyuye ibihumbi 150Frw! Nazanye n'umuryango wanjye, ni gute umbwira ko mbura aho kwicara. Nditabaza Polisi niho ibi bikemura. Ni gute uzana abanyamahanga uje kubera ibi bintu ariko utateguye koko. Ntibyumvikana."
Uyu mugabo yari yakamejeje avuga ko yiteguye kwegera Polisi ikamufasha iki kibazo kigakemuka.
3.Igitaramo cyatangiye gitinze
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbili z'ijoro, aho kuba saa kumi n'imwe z'umugoroba nk'uko byari byatangajwe kandi byagaragaraga ku byapa bicyamamaza
Aya masaha ya mbere bayamaze bari gukenzura itike ya buri umwe mbere y'uko Intore zijya mu ngamba.
Aya masaha ya mbere yanafashije abasore n'inkumi bagombaga kubyina muri iki gitaramo kwitegura.
Mu mahema y'inyuma abakobwa barimo bitegura bisiga 'Make Up' ariko n'ako abasore bashumika neza imyambaro y'intore bari guserukana muri iki gitaramo.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatwajwe intebe, agiye kuziciraho imbere barazimwaka. Yagarutse mu myanya y'inyuma, afite umujinya mwinshi, avuga ko bagomba kumusaba imbabazi uko byagenda kose.
Ati 'Twese twishyuye amafaranga angana. Ni gute banyaka intebe kandi namaze kugera aho ngomba kwicarira?'
Umwe mu bafite ubumuga bw'ingingo utabashije kubona aho yicara kandi yarishyuye, yabwiye InyaRwanda ko 'abateguye iki gitaramo batitaye ku mubare w'abantu bazakitabira'.
Uyu mugabo yari yahawe n'amatike amufasha kubona ibyo kunywa, ariko yahisemo kuzisubiza kubera ko ntacyo zamufashije.
4.Umushyushyarugamba yaje ashyira akadomo ku gitaramo
Iki gitaramo cyatangijwe n'umutagara w'ingoma n'indirimbo z'ibihozo n'izindi zaririmbwe n'abahanzi batatu.
Mu gihe cy'amasaha agera kuri ane ababyinnyi bamaze ku rubyiniro, bishimiwe mu buryo bukomeye ariko nta mushyushyarugamba wabacaga mu ijambo.
Umugabo wayoboye igitaramo yaje mu gitaramo mu minota ya nyuma ashima uko ababyinnyi bitwaye, kandi agenda asoma amazina y'abantu n'ibigo bashimira.
Yanifashishijwe mu gutanga ibihembo kuri bariya bantu, ubundi ashyira akadomo ku gitaramo.
4.Cyusa Ibrahim yagiye mu ngamba
Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibrahim yagaragaye mu ngamba ari kumwe n'ababyinnyi bakuru b'itorero Inganzi Ngari.
Uyu muhanzi wari wazanye n'umukunzi we, yikuye ikote maze ajya ku rubyiniro agaragaza ibyo ashoboye.
Ari kumwe n'abagabo bagenzi be batanze ibyishimo binyuze mu murishyo w'ingoma wavugijwe, ubundi akomerwa amashyi n'akaruru k'ibyishimo. Yabasize mu ngamba, ubundi ajya gusanganira umukunzi we bitegura gutaha.
5.Umutoza w'Itorero Inganzo Ngari yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Umuyobozi w'Inganzo Ngari, Alain yashimye cyane ababyinnyi b'iri torero ku kuntu bitwaye muri iki gitaramo bari bamaze umwaka bategura.
Ubwo yari afashe 'Micro' yashimye cyane buri wese wakitabiriye ndetse n'abandi babateguye inkunga.
Yavuze ko batewe ishema no gushima cyane Serge Nahimana, umutoza w'iri torero. Bamuhaye igihembo cy'ishimwe, kandi bamuha n'impamba 'izamuherekeza'.
Serge amaze igihe kinini ari umutoza w'iri torero, kandi ari mu bantu bazwi cyane muri iri torero.
Inganzo Ngari bakinnye uko Ruganzu II Ndoli yabunduye u Rwanda mu gitaramo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023Â
Ababyinnyi b'iri torero byabyinye amasaha arenga ane, mu bihe bitandukanye abantu babakomeye amashyi y'urufaya n'akaruru k'ibyishimoÂ
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Icakanzu Contente wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye muri iki gitaramoÂ
Abakobwa bo mu Inganzo Ngari bari babucyereye- Bamwe muri bo babyina mu Itorero ry'Igihugu Urukerereza
ÂAbakaraza bakoze iyo bwabaga- N'ubwo rimwe na rimwe ibyuma byagiye bibatenguha
Inganzo Ngari yaganuje Abanyarwanda n'ubwo hari hamwe bivovotaga kubera kubura imyanya yo kwicaramoÂ
Intore zo mu Inganzo Ngari zagaragaje ko zari zimaze umwaka urenga zitegura iki gitaramoÂ
Ibihumbi by'abantu barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo bitabiriye iki gitaramo cyagarutse ku rugendo rw'umwami Ruganzu II NdoliÂ
Abantu bari benshi hanze bashaka kwinjira- Hari n'abari bafite amafaranga batabashije kubona uko binjiraÂ
Abahanzi baririmbye kandi bacuranga inanga ya Kinyarwanda mbere y'uko Inganzo Ngari baseruka ku rubyiniro
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Inganzo Ngari
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com