Baraza kwesurana ivumbi ritumuke! Dore 11 impande zombi zishobora kubanza mu kibuga hagati ya APR FC na Rayon Sport - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup'.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00'.

Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC ifite abakinnyi babiri bashidikanywaho kubera imvune aho Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman we ashobora kutawukina, ni mu gihe Mugisha Gilbert na we ashidikanywaho ariko byitezwe ko ari bukine.

Ni umukino wa mbere w'irushanwa APR FC igiye gukina ifite abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 itabakoresha, benshi biteze kureba uko iyi kipe iri bwitware.

11 buri ruhande rushobora kubanzamo

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Aruna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Heritier Nzinga Luvumbu, Youssef Rharb, Joackiam Ojera na Charles Baale

APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince, Salomon Banga, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Ruboneka Bosco, Asongue Apam, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma



Source : https://yegob.rw/baraza-kwesurana-ivumbi-ritumuke-dore-11-impande-zimbo-zishobora-kubanza-mu-kibuga-hagati-ya-apr-fc-na-rayon-sport/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)