Bari kuririmbana ikiniga! Uko byifashe mu muhango wo gusezera bwanyuma nyakwigendera umubyeyi (Papa) wa The Ben, Nyina yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi -Amashusho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2023, habaye umugoroba wo kwizihiza Ubuzima bw'umubyeyi wa The Ben uherutse kwitaba Imana.

Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 nibwo umubyeyi wa The Ben yitabye Imana azize indwara y'umwijima.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 hateganyijwe Umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Umubyeyi wa The Ben (Nyina) yashimye abamutabaye muri iki gihe. Ashima Itorero n'abandi.

Yavuze ko yashakanye n'umugabo we afite imyaka 20 n'aho umugabo we yavutse mu 1960.

Avuga ko muri iyi myaka yose bahuye n'ibikomeretsa umutima 'ariko Imana yarahabaye'.

Yasabiye umugisha umugabo watumye 'mba umubyeyi.

Avuga ko babyaranye abana batandatu. Ati 'Imana Ishimwe ko yanshoboje kurera.'

Umuvugizi wa Police y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa The Ben.

Yavuze ko The Ben n'abavandimwe be bafite indangagaciro bakomora ku mubyeyi zikwiye..Ati 'Tubafashe mu mugongo rero, kandi Imana izamuhe iruhuko ridashira (umubyeyi w'abo).'



Source : https://yegob.rw/bari-kuririmbana-ikiniga-uko-byifashe-mu-muhango-wo-gusezera-bwanyuma-nyakwigendera-umubyeyi-papa-wa-the-ben-nyina-yavuze-amagambo-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-amashusho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)