Nyuma y'amashusho amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ya Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, akorerwa ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka (Bridal Shower) kugira ngo ajye kwibanira na Prince Kid ubuziraherezo, abantu benshi byabakoze ku mitima cyane.
Urukundo rwaba bombi rwashituye abantu benshi ndetse bamwe bemeza ko bagiye kababera icyitegererezo mu nkundo zabo.
Bamwe muri abo bigiye isomo kuri iyi Couple bagerageje kuganira na InyaRwanda.com bavuga byinshi ibasigiye mu rukundo.
Umwe yagize ati" Njyewe ubundi ikintu nizeraga ni uko abasore hafi ya bose b'iki gihe ari kimwe, ko batita ku muntu uri kubitaho, numvaga kuba Elsa yaragerageje kurwanirira Prience Kid akamwitangira yewe kugeza n'aho yafunzwe, byari guhita birangirira aho Prince Kid ntabyiteho ngo anamushimire byibuze gusa, ariko kuba yarabibonye, akabimushimira ndetse akagera n'aho basezerana imbere y'amategeko, ni ibintu byansubijemo icyizere numva ko abantu bose burya atari bamwe".
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubundi we yagiye ahemukirwa inshuro nyinshi bituma abahungu abashyira mu gatebo kamwe ndetse ikintu kijyanye no kwizera abahungu acyikuramo cyose gusa Prince Kid yongeye kumwongerera icyizere.
Undi nawe yagize ati" Mu buzima ndi wa muntu ucika intege vuba, nkava ku bintu vuba( Surrending up) ndetse kenshi na kenshi ngacika intege bitewe n'amagambo ngenda n'umva ku bantu, ariko nyuma yo kubona ibyavuzwe kuri Prince Kid, hanyuma uwitwa Elsa Iradukunda ntabyiteho ahubwo agakomeza kumurwanirira ishyaka, byaranyubatse cyane binyumvisha ko amagambo hafi ya yose ngenda numva ku bantu, nta mpamvu yo kuyitaho ahubwo njygewe mba ngomba gukomeza kurwana kugirango icyo nshaka nkibonye".
Si abo bonyine bagize icyo bakura mu rukundo rwa Elsa Iradukunda na Prince kuko hari n'undi wagize ati" Ikintu cya mbere mbigiyeho ni ugukora utuntu twanjye niturije, ibyabaye byose nta magambo menshi ya Elsa Iradukunda twigeze twumva we yakoraga ibikorwa gusa bikaruta amagambo afite icyo ari kurwanirira, nyewe kuba birangiye bagiye kwibanira biranshimishije cyane kandi ngomba gutuza nkajya nikorera utuntu twanjye bucece".
Aba bose batangaga ibitekerezo bagendeye ku buryo iyi Couple yabashimishije mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.
Undi yagize ati" Njyewe ntakubeshya Prince Kid aratomboye sana, urebye muri iki gihe, bisa nkaho bigoranye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda, umukobwa wakwemera kukwitangira muri byose, hariya biba bigaragaye ko urugo rwanyu ruzaramba rwose kuko ruba rufite ikintu kinini rwubakiyeho".
Urukundo rwabo bombi rusigiye isomo benshi
Abenshi batangaga ibitekerezo, bitsaga ku murava ndetse n'umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, bagendeye ku buryo yitwaye mu gihe Prince yari afunzwe, bagaragaza ko kuri iki gihe bigoye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda.
Umwe yagize ati" Njewe nindamuka mbonye umukobwa n'ashaka azabe afite 50% by'umurava, umuhate n'umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, uwo rwose azaba ariwe wanjye ntakabuza kuko bisigaye bigaragara uburyo abakobwa b'iki gihe basigaye bameze. Yego ntabwo ari bose, gusa ariko ni benshi muri bo ndetse bikaba binagoye kubatandukanya".
Undi nawe yaje ashimira Prince Kid ku bwo guha agaciro ibintu Elsa Iradukunda yakoze byose,
Ati" Ndashimira byimazeyo Prince Kid, iyo aramuka atandukiriye ntahe agaciro ibintu Elsa Iradukunda yamukoreye, byari kumugora cyane kuba yabona undi nkawe, twebwe abahungu b'iki gihe bariya nibo twishakira gusa bityo kuba yaramwitayeho akamwitura urukundo yamugaragarije mu bihe bigoye yarimo, ni ibintu mushimira cyane rwose".
Urukundo rwaba bombi rwabaye icyitegererezo mu bantu benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo , aba bombi bazakora Ubumwe ku itariki ya 1 Nzeri 2023.
Urukundo rwabo rwamenyekanye cyane ubwo uyu Prince Kid yari afunzwe akekwaho ibyaha bivugwa ko byaberaga mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, ubwo uyu mukobwa yagaragazaga ubwitange budasanzwe mu kugaragaza ko uyu Prince Kid ari umwere ndetse bikaza kurangira afunzwe(Elsa Iradukunda), nyuma yo kugirwa umwere, urukundo rwabo rwaragurumanye mu buryo budasanzwe biza kurangira banasezeranye imbere y'amategeko.
Prince Kid akaba yaragizwe umwere ku byaba by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashinjwaga mu mpere z'umwaka ushize , gusa ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo cy'urukiko , akaba azaburana tariki mu Kwezi gutaha kwa Nzeri.