"Bazabibona ndabibijeje" Mugisha Gilbert na Apam Assongwe nyuma yo gufasha APR Fc gusezerera Gaadiidka FC, bahaye ubutumwa butanga ikizere ku bafana b'iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere muri CAF Champions League, wabaye kiri uyu ka Kane tariki 24 Kanama wahuje APR Fc yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ibtego 2-0 bituma APR FC ikomeza kuko mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyije 1-1, imikino yombi yabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y'uyu mukino, rutahizamu Apam Bemol Assongwe watsinze igitego cya mbere aganira n'itangazamakuru, yagize ati 'Ndishimye cyane kuko tubonye intsinzi. Umukino watangiye nabi ariko birangiye neza. Twageze ku ntego kuko twakoreye hamwe nk'ikipe. Gutsinda igitego cya mbere ni ibintu nari mfitiye amatsiko.'

'Iki ni igihugu cyiza cyampaye amahirwe yo kwiyerekana ndetse nisanga no mu bakinnyi beza. Umwaka wacu w'imikino waratangiye, tugeze mu cyiciro gikurikiraho dushikaje nacyo kukirenga.'

Mugisha Gilbert wagiye mu kibuga amusimbuye nawe yabonye igitego cya 2 nawe yagize ati 'Icya mbere navuga ni uko abafana mbakunda kandi ibyo tutari twaha ikipe byose tuzabibaha. Ibyinshi byakosowe mu bakinnyi twabwiwe ko tugomba gushyira hamwe tugakuramo ikipe kuko byaragaragaraga ko tuyirushaga.'

'Mbere ntibyagenze neza ariko ubu byakunze. Ibyiza batari babona bazabibona ndabibijeje kandi tuzagera kure hashoboka dufatanyije n'abatoza beza ndetse n'abakinnyi beza. Gutsinda igitego numvaga mbinyotewe none ndakibonye, ndashima Imana.'

Yongeyeho ko kuba atabanza mu kibuga nta kibazo bimuteye kuko ubanzamo mu cyimbo cye ntacyo atwaye kandi aha icyizere abafana ko azagaragara ku mikino yose.

APR FC itegereje kuzahura na Pyramids FC yo mu Misiri ku mikino y'ijonjora rya kabiri isabwa gustinda kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.



Source : https://yegob.rw/bazabibona-ndabibijeje-mugisha-gilbert-na-apam-assongwe-nyuma-yo-gufasha-apr-fc-gusezerera-gaadiidka-fc-bahaye-ubutumwa-butanga-ikizere-ku-bafana-biyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)