Bazayitoza ari 3! Hamenyekanye abatoza bahabwa amahirwe yo gutoza Amavubi ku mukina afitanye na Senegal - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gérard Buscher wari umuyobozi wa tekenike muri FERWAFA ndetse na Seninga Innocent kuri ubu udafite ikipe atoza, barahabwa amahirwe yo kuba abatoza bazayobora Amavubi ku mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023, uzahuza u Rwanda na Sénégal tariki ya 9 Nzeri 2023.

Umu-Espanye Carlos Alós Ferrer, nyuma yo guseza amasezerano yari afitanye na FERWAFA muri Nyakanga 2023, kuri ubu iri shyirahamwe riri gushaka abatoza babiri, umukuru n'umwungiriza b'agateganyo bazafatanya na Mulisa Jimmy ku mukino wa Sénégal.

Seninga Innocent yamaze kumenyeshwa na FERWAFA ko azungiriza Gérard Buscher, akazafatanya na Mulisa Jimmy. Hari kandi ibiganiro byabaye hagati ya Gérard Buscher na Seninga biga ku buryo bazakorana, ikipe izahamagarwa ndetse n'imitoreze izakoreshwa ku Amavubi na Sénégal.



Source : https://yegob.rw/bazayitoza-ari-3-hamenyekanye-abatoza-bahabwa-amahirwe-yo-gutoza-amavubi-ku-mukina-afitanye-na-senegal/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)