Bimwe mu bintu abahanzi nyarwanda batitaho by... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru turibanda ku bahanzi nyarwanda batita ku bintu bimwe na bimwe nyamara baramutse bakomeje kubiha agaciro byabafasha mu buzima busanzwe, bagatera imbere, imiryango yabo ikabaho neza ndetse n'igihugu kikarushaho gutera imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bimwe mu byo aba bahanzi nyarwanda birengagiza harimo akazi bakoraga mbere yo kuba abahanzi bakomeye cyangwa gukoresha nabi amafaranga make bakura mu muziki nyamara baramutse babyitayeho bakabiha umwanya ayo mafaranga make babona hari uburyo yabungukira batavunitse.

Dore bimwe mu byo abahanzi nyarwanda birengagiza byakababyariye inyungu :

1.Guhagarika akazi wakoraga utaraba umuhanzi uzwi

Abahanzi nyarwanda hafi ya bose, batangiye umuziki hari akandi kazi bafite kabatunze mu buzima bwa buri munsi. Bamwe bari abashoferi, abamotari, abatekinisiye, abarimu, abaganga, abanyeshuri muri za kaminuza, abakanishi, aborozi n'ibindi.

Ikosa ribaho kuri bamwe, ni uko iyo hagize ukora indirimbo imwe igacurangwa ku maradiyo akumva abantu bose birirwa bamuhamagara bamwita umuhanzi ,umusitari ahita ava mu kazi yakoraga kanamwinjiriza amafaranga ahubwo ugasanga yirirwa ku mastudios, azenguruka mu mujyi, ajya kwishimisha mu bintu bitandukanye bitanamwungukira nyamara yakagombye kwicara hamwe agakora ako kazi anakora umuziki akabaho neza.

2. Gucunga nabi amafaranga make bakura mu muziki

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakorera amafaranga batazi icyo kwizigamira bivuze yewe bumvako kujya kuri banki ari ukubikuza gusa. Niba yakoreye ibihumbi 100 uyu munsi, ibihumbi 60 akabisiga mu kabari, 20 akishyura umumotari umutwara cyangwa imodoka ,20 asigaye akishyura imyenda mike aba afite.

Nyamara buri muhanzi agize konti, akagira imibare mu byo akora ntacyamubuza gutera imbere. Niba ukoreye ibihumbi 500 mu gitaramo kimwe ukamenya ngo urizigamira ibihumbi 400 andi asigaye uyinezezemo cyangwa uyakoreshe ibindi bintu byangombwa ukeneye.

3. Kubona amafaranga menshi ku nshuro ya mbere ugahita ugura imodoka

Mu by'ukuri,imodoka ni nziza pe ariko se niba uri umuhanzi ukizamuka wenda ukabona ikiraka kikwinjiriza miliyoni enye cyangwa eshatu kashi, icyo uba ukeneye bwa mbere ni ukugura imodoka?

Izo miliyoni baguhaye uramutse uzifashe ukazikoramo umushinga wizeho neza nyuma y'amezi 5 waba ubarirwa mu bahanzi ba mbere bafite amafaranga menshi mu Rwanda. Wabaho neza, umuryango wawe ukabaho neza, ndetse n'iyo business yawe yaba ihoraho ufite abakozi bayikoramo uhemba n'igihugu kikunguka.

4. Kubaho mu buzima buhenze kandi nta mafaranga ahagije ufite

Benshi uzasanga bifuza kwambara urukweto nk'urwo babonye mu ndirimbo ya Jay-Z, Shakira, Lady Gaga, Lil Wayne nyamara ukirengagiza ko aba ari abanyamafaranga ba mbere mu bihugu byabo. Niba yambara urukweto rugura ibihumbi 200 by'amanyarwanda na we ugashaka kurwambara uba mu nzu ukodasha y'ibuhumbi 100 kuzamura ku kwezi ntabwo byahura.

Hari n'abahanzi rwose babona amafaranga anagaragara agashaka kubaho nk'abo bahanzi bo muri Amerika, agahita apanga gusohokera ahantu heza hanahenze ndetse ari kumwe n'abakobwa beza aha amafaranga atabarika nyamara nta n'ibihumbi 100 afite kuri konti cyangwa ataranishyura iyo nzu abamo ariho usanga umuhanzi runaka yajyanwe mu itangazamakuru ngo yambuye nyirinzu cyangwa yabuze uko yishyura studio.

5. Kutagira intego mu buzima bwabo

Nta muntu ku isi wateye imbere ataragize icyerekezo aha ubuzima bwe. Niba uri umuhanzi ukorera amafaranga, panga gahunda yawe uvuge uti nyuma y'imyaka itanu ndashaka kuzaba mfite inzu yanjye mu mujyi wa Kigali cyangwa nzaba mfite hegitari 200 zihingwaho karoti ari njye ugaburira ibigo by'amashuri by'iburengerazuba ni urugero. Cyangwa se wige undi mushinga wakwinjiriza ukabaho neza n'umuryango wawe.

Cyangwa ufate gahunda mu muziki uvuge uti amafaranga mbona ndashaka ko umwaka urangira mfite studio yanjye, nyuma y'undi mwaka nkorane indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Africa, ngeze umuziki wanjye kure maze ube mpuzamahanga, nkore cyane kuburyo mu myaka 10 nzaboneka mu bahanzi bahatanira  ibihembo bikomeye birimo nka BET Awards  cyangwa Trace Awards na Headies.

Ihe gahunda uvuge uti, nyuma y'imyaka ibiri ndashaka ko nzaba mfite miliyoni 20 kuri konti nkore umushinga uzambyarira inyungu ,umunsi navuye mu muziki nzabone icyo nkora.

Icya nyuma ni ikosa rikomeye rikorwa n'abahanzi aho bamwe biyemeza kuva mu ishuri bagakora umuziki kandi ntadipolome itangwa mu muziki wo mu Rwanda. Birashoboka cyane ko iryo shuri wivanyemo ariryo ryari kuzaguhesha akazi keza kazaguha amafaranga menshi wifuza. 

N'ubwo buri wese agira uko ayobora ubuzima bwe, ariko ni ikosa rikomeye kuva mu ishuri ukajya gukora umuziki. Iyo uri mu ishuri, urahura ubumenyi bugufasha kwibeshaho, kumenya gukora ubushakashatsi, ari nabyo byagufasha kuba wakora umuziki by'umwuga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133787/bimwe-mu-bintu-abahanzi-nyarwanda-batitaho-byakababyariye-inyungu-babihaye-agaciro-133787.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)