Birabe ibyuya! Umugore witwa Murungi Diane akomeje kwemeza ko yabyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti umwana w'umukobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Murungi Diane wo mu karere ka Gasabo, Mu murenge wa Kinyinya, mu kagali ka Kagugu, hafi n'urusengero rwa Apotre Mignone, Noble Family Church avuga ko yabyaranye na nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke, umwana w'umukobwa.

Aya makuru yamenyekanye igihe pasiteri Niyonshuti yapfaga  aho uyu mugore abo babana mu gipangu batuyemo bakamubwira ko umugabo babyaranye yapfuye.

Uyu mugore mubo yahamirije ko yabyaranye na pasiteri Thoegene, harimo umugabo uvuga ko ari pasiteri Claude ndetse n'umunyamakuru Chita Julius nk'uko uyu Claude abivuga ko bari kumwe bahamirizwa n'uyu mugore ko yabyaranye na pasiteri Theogene.

Uyu Claude avuga ko mbere yo kwivuganira n'uyu Murungi, yari yarahawe ifoto y'umwana w'umukobwa abwirwa ko ari uwo Murungi yabyaranye na pasiteri Theogene.

Claude yaje guhura na Murungi, aho Murungi yamubwiye ko mbere amenyana na Theogene yamubwiraga ko nta mugore afite, akajya amwitaho kandi akamuhahira byose bikenewe murugo akanamwishyurira inzu, kugeza igihe yabyariye, nyuma Murungi aza kumenya neza ko Theogene afite umugore ahitwa mu Gatsata, anaheraho ahamya ko umugore wa Theogene basanzwe baziranye kuko nyuma yaje kumubwira ko babyaranye.

Bamubajije uburyo yabyaranye na Theogene, Murungi avuga ko Theogene yagiye nta mpeta yambaye, akaba ariho byahereye.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Urugendo tv, Murungi Diane yongeye guhamya neza ko yabyaranye na pasiteri Theogene, akaba afite n'ibyangombwa bigaragaza ko babyaranye harimo kuba ku gipande cy'umwana hariho amazina ya Niyonshuti Theogene, ndetse yewe afite na kode y'ibitaro umwana yavukiyeho byo ku Muhima.

Icyakora abantu bumvise iyi nkuru abenshi bakomeje bagaragaza ko ari inkuru ziri gusebya pasiteri Theogene kandi yarigendeye.



Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-umugore-witwa-murungi-diane-akomeje-kwemeza-ko-yabyaranye-na-pasiteri-theogene-niyonshuti-umwana-wumukobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)