Birabe ibyuya! Umugore w'umutoza w'ikipe ikomeye cyane i Nyarugenge yakoze impanuka bituma umugabo atajya gutoza ikipe ye mu mukino wa shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birabe ibyuya! Umugore w'umutoza w'ikipe ikomeye cyane i Nyarugenge yakoze impanuka bituma umugabo atajya gutoza ikipe ye mu mukino wa shampiyona.

Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent ntabwo yatoje umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona baraye batsinzemo Sunrise FC.

Ejo Police FC yakinnye na Sunrise FC iyitsinda 2-0, wari umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.

Bisengimana Justin, umutoza wungirije ni we watoje uyu mukino.

Nyuma y'uyu mukino Binsengimana Jutsin yabwiye itangazamakuru ko impamvu umutoza mukuru adahari ari uko hari ibibazo byo mu muryango yagiye kwitaho.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatumye adatoza uyu mukino ari uko umugore we yakoze impanuka akaba yari yagiye kumwitaho kwa muganga.



Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-umugore-wumutoza-wikipe-ikomeye-cyane-i-nyarugenge-yakoze-impanuka-bituma-umugabo-atajya-gutoza-ikipe-ye-mu-mukino-wa-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)